skol
fortebet

Nkore iki? Umugore wanjye yambarana n’ abagabo ntazi, umva agahinda kanjye…

Yanditswe: Friday 07, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nifuje kwandikira umuryango nk’ urubuga ruhuriraho na benshi ngo mungire inama y’ ikibazo mfite nakomeje kurwana nacyo nkabura igisubizo.

Sponsored Ad

Umugore wanjye akunda impano z’ abandi bagabo batari njye kuburyo byanyobeye kumenya niba iyo ngeso ibaho

Byatangiye ubwo njye nawe twakundanaga,yari umukobwa mwiza, nafataga nk’ impano ndusha abandi, nkamukunda wenyine nkamwitaho mu buryo bwose nshobojwe.

Uko iminsi yashiraga narushagaho kugenda mbona bimwe na bimwe mubyo ntari nzi, harimo ko nasanze akunda impano cyane.

Maze kumenya ibyo byabaye nk’ ibanga mbitse ku mutima mu bushobozi bwanjye nkabasha kumusohokana, nkamugurira ibyo kurya no kunywa ariko kandi nkamuha tumwe mutuntu tudahenze ngo nkunde mushimishe.

Hari umunsi umwe nagiye kumusura ngeze yo nsanga yambaye umupira w’imbeho nari mbonye bwa mbere ndamubwira ngo: “Wambaye umupira mwiza” maze nawe aransubiza ngo: “Sha se ni uwanjye?

Nagize ngo nuw’ abakobwa babanaga ariko kandi nkabona ari uw’ abahungu, yaje kumbwira ko ari uw’ umusore ujya umurangira ibiraka byo guseriva abageni mu bukwe kuko ariko kazi yakoraga, ambwira ko yawukunze akaba awumutiye.

Narafushye ariko ndabyihanganira, undi munsi nanone yaje kunsura yambaye undi mupira utandukanye n’ uwo yambwiye, noneho mbyitaho mubaza nyir’ umupira nkubizi neza ko atari uwe nabwo ambwira ko ari uw’ umusore ujya abafasha guhahira kuri make muri super market akoramo.

Icyo gihe byabaye ibindi ndetse ataha dushwanye aratsemba ambwira ko nta kibazo kibirimo kuba yakwambara umwenda wundi muntu, ko nkabya gufuha.

Nyuma namuhaye impano z’ imipira ubugira gatatu ngo wenda yarekera kuntera guhangayika no kwibaza byinshi.

Tumaze kubana nibwo nabonye ko bitagarukiye mu mipira yo kwambara gusa ahubwo ari ibimurimo ubwo yajyaga mu bukwe agacyura ikote ry’ umugabo, mubajije ambwira ko yaritiye akaza aryambaye kuko bwari bwije mu rwego rwo kwirinda imbeho. Nubu iryo kote riracyahari.

Nyuma yaho nanone yatahanye telephone nshya, yo ntabwo niriwe mubaza aho yayikuye, yabimbwiye mbere ko ari umusore biganye ucuruza amatelephone wayimuhaye kuko yayikunze, atangira kumbwira uburyo ikora neza n’ ibindi ndetse ko ariyo mpano yishimiye mu buzima.

Mungire inama,

- Ndishoboye ntabwo nabura icyo umugore wanjye yifuza

- Nibaza impamvu agirira irari akifuza ibintu bivuye mu maboko y’ abandi bagabo

- Ese abikora abishaka ngo akunde ambabaze?

Ngeragaza kubisanisha nuko umugore wanjye yaba anca inyuma ariko nkanga kubabaza umutima wanjye niyo mpamvu mbagisha inama ngo mungire inama. Nkore iki?

Ibitekerezo

  • Uzamubazeneza nibagukunda wasanganga tagukunda ubimenye niyanga umunob.

    Ubundi rero buriya uretse ko dutekereza igihe cyarenze, wowe igihe umutereta warabibonaga neza ko atari catégorie yawe. Ibyo ubwabyo birahagije ngo ufate umwanzuro. Niba mutarabyarana aceho. Kandi mwaranabyaye, mwarera nta birenze. Aho kurira cyane ejo,warira gahoro uyu munsi bikarangira

    Birumvukana ko atanyurwa nyine ubwo niyo ngeso ye,wikwigorera ubusa uhangayika ingeso ishira aruko nyirayo yitahiye.

    Mufite ikibazo kimwe hafi abasore bose ndetse nabakobwa bamwe:"guhendahenda urukundo kumuntu utagukunda" cg se gukunda umuntu kungufu.

    irukana ishyano nibwo uzagira amahor

    Va ku cyohe, abakobwa nta roho bagira utabazi arababarirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa