skol
fortebet

Reba uko washobora kwanga imibonano mpuzabitsina utababaje amarangamutima y’uwo mwashakanye

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ushobora kuba urakaye cyangwa wumva utameze neza ariko uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe agasgaka gukora imibonano mpuzabitsina atazi uko wifashe muri icyo gihe maze ukamukatira, kuko utishimiye igihe n’uburyo ashakiye kubikoramo ukamwigizayo.

Sponsored Ad

Ushobora kandi kwemera kuyikora kugirango ushimishe uwo mwashakanya ariko muri wowe ari uko wanze kugaragara nabi uvuga oya, bikagaragara nabi.

Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo byanze bikunze bibuza guhaza ibyishimo mu mubano, mugihe cyose tubikora mu buryo bwiza. Hano hari uburyo butatu bwo kuzirikana ku buryo mutayikora kandi ntibibabaze uwashakaga kuyikora:

Sobanura neza impamvu uvuga ngo oya.

Niba utari mu myiyumvire yo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe uwo mwashakanye ayitangiye cyangwa yumva ashaka kuyikora, kimwe mu bintu byiza ushobora gukora n’ukumusobanurira impamvu koko utari kuyiyumvamo muri ako kanya.

Ibyo bigaterwa n;uko abantu benshi yababa abagabo cyangwa abagore, basanzwe bafata kwangirwa imibonano mpuzabitsina ku giti cyabo, bakaba bashobora gutangira gutekereza mu buryo bwihuse, bagerageza kwibaza impamvu itumye bangirwa, akenshi bakayihwanisha no kuba bashobora kuba bitewe nabo ubwabo, ku bw’ibyo, ni ngombwa kubwira umukunzi wawe impamvu udashobora gukora imibonano mpuzabitsina muri ako kanya.

Babwire ikindi gihe mushobora kuyikoreraho

Ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, “oya” y’ako kanya igaragara nabi kandi ishobora kubabaza uyibwiwe..

Kwangirwa imibonano mpuzabitsina mu busanzwe byumvikana neze cyane mu gihe uyangiwe ahawe ikindi gihe cyamugarurira agatima. Ikintu nka: “Ntabwo ndimo kubyiyumvamo nonaha, ariko birashoboka ko twagerageza umunsi ukurikiyeho cyangwa muri wikendi, igihe ntarengwa cyakazi kanjye kirangiye” cyangwa “Igihhe twembi dufite umwanya uhagije”, nibyiza cyane ku byumva kurusha kuvuga “Oya” gusa.

Shakisha ubundi buryo bwo guhuza.hagati yanyu mwishimane muri ako kanya

Gusa kuba ako kanya utari mu myiyumviro y’imibonano mpuzabitsina ntabwo bivuze ko ugomba kwanga ubundi buryo bwatuma muhuza kandi mukegerana mu byishimo.

Birumvikana ko muri ako kanya igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kitari ku meza, ariko ntibivuze ko igikundiro cyiza, guhoberana, gufatana akaboko, ikiganiro gifatika kandi cyumvikana, cyangwa umukino n’ibikorwa muhuriyeho mwembi mushobora kwishimira, bishobora kuba byiza bigasimbura ya mitekerereze.

Ntabwo ibyo bishobora kuba imibonano mpuzabitsina, ariko niba umukunzi wawe ageze mu buryo bwo kubyiyumvamo akumva ari hafi yawe, hari inzira zitandukanye ibyo bishobora kugerwaho, nubwo imibonano mpuzabitsina iba atariyo mahitamo.

Ibitekerezo

  • ESE guhobera cyane umukunzi wawe bitewe nawe uko ateye cg. Mudoo arimo nkumukobwa nago watwara inda habayeho nkogusohora nkinangaze zikakujya kumyenda nubimenye munsobanurire murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa