Umunyezamu w’umunyabigwi Oliver Khan azitabira igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 15, May 2024
Umunyezamu Oliver Khan wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Budage na Bayern Munich, yemejwe nk’umwe mu bazitabira imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho iteganyijwe kubera i Kigali muri Nzeri 2024.
Khan yatwaye ibikombe umunani bya Bundesliga hamwe na Bayern byiyongeraho igikombe cya UEFA Champions League yatwaye muri 2001.
Uyu kandi yari kapiteni w’Ubudage mu gikombe cy’isi cya 2002 ubwo batsindwaga na Brazil ibitego 2-0 bya Ronaldo.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Gicurasi 2024, ubuyobozi bwa VCWC buri gutegura iri rushanwa bwanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwemeza ko uyu munyezamu ufatwa nk’uw’ibihe byose, Oliver Kahn yongewe mu bazitabira iri rushanwa.
Uyu nawe yemeje ko azaba ari mu Rwanda mu gufungura iki gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho kizaba muri Nzeri 2024.
Iri rushanwa rizahuriza hamwe abanyabigwi mu mupira w’amaguru 150 bo mu bice bitandukanye by’isi,rizamara iminsi 10.
Uyu mugabo w’imyaka 54 yiyongereye ku bandi banyabigwi bazitabira iri rushanwa nka Ronaldinho Gaúcho, Umufaransa David Trezeguet, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Jimmy Gatete n’abandi benshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *