skol
fortebet

Hamenyekanye ukuntu abashinjacyaha,abagenzacyaha n’abacamanza bari barakoze itsinda ryo kwaka ruswa

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

RIB yaraye itangaje ko yataye muri yombi Abagenzacyaha,Abashinjacyaha, Abacamanza n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga bakekwaho gukora agatsiko kaka ruswa ngo udafungwa, ufungurwe se cyangwa se utanakatirwa.

Sponsored Ad

Tariki ya 16 Gicurasi 2024,nibwo RIB yafunze abantu 10 barimo:

1. MICOMYIZA PLACIDE, Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo,

2.UWAYEZU JEAN DE DIEU, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama mu Karere ka Gatsibo,

3. TUYISENGE JEAN D’AMOUR, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

Hafunzwe kandi Abagenzacyaha 2 bakorera kuri Station ya RIB ya Ngarama mu Karere ka Gatsibo aribo:

4.MISAGO JEAN MARIE VIANNEY,
5.HABUMUGISHA BONIFACE,

Abandi bantu bafunzwe ni *Abiyise Abakomisiyoneri 3bakorera muri santere ya Ngarama,mu Karere ka Gatsibo aribo:

6. HATEGEKIMANA ALBERT,
7. NDYANABO JEAN DAMASCENE,
8.ABIRINGIRA EMMANUEL,

Hafunzwe na none abaturage babiri bari bafite abantu babo bafunze; aribo:

9.IRADUKUNDA DIANE,
10.SEROZA VINCENT,

Bafungiwe kuri Sitasiyo za RIB za Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera* mugihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugirango zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

IPEREREZA KURI ABA BANTU RIMAZE IMINSI:

Aba bafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi ribakorwaho *ku cyaha bakekwaho cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke.*

Iperereza rigaragaza ko MICOMYIZA PLACIDE (Umucamanza),UWAYEZU JEAN DE DIEU (Umushinjacyaha),TUYISENGE JEAN D’AMOUR (Umuhesha w’Inkiko),MISABO JEAN MARIE VIANNEY(Umugenzacyaha),HABUMUGISHA BONIFACE (Umugenzacyaha) hamwe nabo ba KOMISIYONERI bari barubatse network y’uburyo bazajya baka abantu indonke bishingiye ku birego barigukurikiranwa, haba mu Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko. Ibi babikoraga bifashishije ABAKOMISIYONERI bakoraga nka abahuza babo n’abantu bafite ababo bafunzwe cyangwa barigukurikranwa.

Ikigereranyo cy’amafaranga bakiraga kuri buri dosiye ni ibihumbi 200 FRW

Urugero: Iperereza ryagaragaje ko mu matariki atandukanye y’Ukwezi kwa Mata*, hari *dosiye zigera kuri 5, zakiriwemo indoke ngo abantu bagombaga gufungwa ngo bafungurwe n’abagomba gufungurwa ngo bakomeze gufungwe.
Ibi bikorwa by’abo bantu bakekwa byagaragaye mu byaha byo gukubita no gukomeretsa, mu bujura, gusambanya abana, kutambamira cyangwa gutesha agaciro icyemezo cy’ubutabera.

Ibi byaha MICOMYIZA PLACIDE akekwaho yabikoze ubwo yarakiri Umucamanza mu Rukiko rw’ibanze rwa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

UBURYO BABIKORAGA:

1. Uburyo bwa mbere: Iyo habaga hari umuntu uri gukurikiranwaho icyaha haba mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha cyangwa mu Nkiko, nyir’umuntu bamwoherezaga kuvugana na KOMISIYONERI, bakamubwira ko ariwe uzamutegeka icyo akora niba ashaka ko icyifuzo cye kigenda uko abyifuza. Komisiyoneri yamucaga amafaranga ngo bitewe n’uburemere bw’icyaha, hanyuma bakagabana n’Umugenzacyaha, Umushinjacyaha cyangwa Umucamanza bitewe naho dosiye igeze.

2.Uburyo bwa kabiri:Bishingiye kuri iyo network bubatse, Iyo habaga hari umuntu ufunzwe, nyir’umuntu yacaga kuri ba ba KOMISIYONERI, akaba aribo bajya kumuteretera ngo wa muntu afungurwe nabwo bitewe naho dosiye igeze bakamuca amafaranga, bakagabana. Niba dosiye ikiri mu Bugenzacyaha cyangwa igeze ku Mushinjacyaha cyangwa ku Mucamanza.

3. Uburyo bwa gatatu: Abakomisiyoneri nabo bashakaga amakuru kuri dosiye runaka, bakabwira nyir’umuntu ko bamufasha umuntu wabo agafungurwa. Bitewe n’iyo network bubatse, Komisiyoneri yajyaga ku Mugenzacyaha, ku Mushinjacyaha cyangwa Umucamanza bagatanga indonke umuntu akarekurwa.

4. Uburyo bwa Kane: KWIVANGA MU ZINDI DOSIYE ZIFITWE N’ABANDI BACAMANZA:* Hari aho MICOMYIZA PLACIDE wasanganga ajya gutereta abandi Bacamanza ngo bakomeze gufunga cyangwa ngo bafungure bishingiye kuri case zitandukanye. Ibi byagaragaye kuri zimwe muri case za cyamunara yakozwe na TUYISENGE JEAN D’AMOUR, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga. Ibyo yabikoraga amaze kwakira indoke.

ICYAHA BAKURIKIRANYWEHO:

KWAKA CYANGWA KWAKIRA INDONKE BIKOZWE N’UFATA IBYEMEZO BY’UBUTABERA CYANGWA UBISHYIRA MU BIKORWA,icyaha giteganwa N’INGINGO YA 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

IGIHANO:

Iyi ngingo ya 5 y’iryo tegeko ivuga ko UMUCAMANZA wahamijwe n’Urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

NAHO:

UMUSHINJACYAHA, UMUHESHA W’INKIKO cyangwa UMUGENZACYAHA wasabye cyangwa wakiriye indonke, Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3-5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

IRADUKUNDA DIANE na SEROZA VINCENT bahanwa n’ Ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3-5 z’agaciro k’indonke batanze.

RIB irakomeza gushishikariza abaturarwanda gukomeza gufatanya nayo mu kurwanya ibyaha nk’ibi bimunga ubukungu bw’igihugu.

RIB kandi iraburira abantu bishora mu byaha bya RUSWA ko, Ubushake, Ubumenyi, ubushobozi ndetse n’Ubufatanye n’abaturage buhari, ko icyiza bazibukira bakabivamo kuko ntaho bazacikira ukubuko k’ubutabera.

RIB ntabwo izatezuka kurwanya ruswa. Iperereza rirakomeza gukorwa hatahurwa ahantu hose hashobora kuba hari imikorere mibi nk’iyo ya ruswa cyangwa ibindi byaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa