skol
fortebet

UN yasabye ikintu gikomeye M23 n’abo bahanganye nyuma y’ishyano riherutse kuba

Yanditswe: Monday 29, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bwana Bruno Lemarquis,Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye muri RDC yamaganye ibyo gutera ibisasu buhumyi ku baturage b’abasivili bikomeje kubera mu turere dutandukanye two muri Kivu ya Ruguru by’umwihariko ahitwa Mweso.

Sponsored Ad

Yavuze ko umuryango mpuzamahanga ububabajwe cyane n’ibitero biheruka guhitana abasivile barimo abagore n’abana by’umwihariko ahitwa Mweso.

Uyu yavuze ko i Mweso harashwe ibisasu kuwa 25 Mutarama 2024,bihitana abantu 19 bikomeretsa abandi 20.

Impande ziri mu mirwano arizo M23 na FARDC nabo bahanganye barimo imitwe itandukanye na SADC kurengera abasivile.

Abantu barenga ibihumbi 8000 bagiye gushaka ubuhungiro hafi y’ibitaro bya Mweso nyuma y’ibyo bitero bivugwa ko byakozwe n’indege zitagira abapilote ndetse n’imbunda ziremereye.

Kugeza ubu muri ako gace karimo ibi bitaro ngo hari abantu 251.000 bakeneye ubufasha bityo UN ikaba aisaba izi mpande zihanganye kutaharwanira ngo zibahitane.

Icyakora,iri tangazo ntiryigeze rivuga abagabye ibyo bitero bakoresheje drone, indege,ibifaru n’ibindi.

Umutwe wa M23 washinje ingabo za RDC nabo bafatanyije kugaba ibyo bitero ndetse bemeza ko bigaragazwa nabaturage baho.

Ibi bitero byagabwe mu turere twose twigaruriwe na M23 aritwo Mweso,Mushaki, Karuba n’ahandi.

Agace ka Mweso,gaherereye nko mu birometero 140 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri iki gitondo,Umuvugizi wa M23 witwa Lawrence Kanyuka,abinyujije ku rubuga rwa X yagze ati "Turemeza uruhare rwa SADC ifatanyije na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba hamwe n’Ingabo z’u BURUNDI, mu bwicanyi bwakorewe abasivili mu turere dutuwe cyane i Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho, hakoreshejwe imbunda nini na drone ya CH-4 .

M23 ikomeje kurengera abaturage b’abasivili yibasiwe kandi iramenyesha rubanda ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no guhangana n’ingabo mbi zihuriweho z’ubutegetsi bwa Kinshasa."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa