skol
fortebet

Ukuri ku mpamyabumenyi mpimbano zishinjwa Dr. Isaac MUNYAKAZI

Yanditswe: Thursday 29, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko Dr. Munyakazi Isaac yaba yarakoresheje Impamyabumenyi mpimbano cyangwa kwiha impamyabumenyi yo ku rwego rwa Dogiteri nyamara atarayigiye ngo ayibone mu buryo buboneye.

Sponsored Ad

Inkuru yasohotse mu Igihe itariki ya 09/02/2024 ivuga ko iki kinyamakuru cyakoze iperereza ryacyo rikerekana ko Dr. Munyakazi yihaye Impamyabumenyi yo ku rwego rwa Dogiteri.

Igihe yemeza ko guhera muri 2019 Isaac Munyakazi yatangiye kwitwa Docteur ahantu hose habaga havugwa izina rye. Gusa ngo amakuru yizewe ni uko iyo doctorat atigeze ayikorera, ahubwo yayibonye mu buryo bufifitse.

Iki kinyamakuru cyavugaga kandi ko kimwe na Masters afite mu bijyanye n’uburezi nayo Dr. Isaac Munyakazi ngo yayibonye mu buryo budaciye mu mucyo.

Icukumbura iki kinyamakuru cyakoze kandi ngo ryakeretse ko hari izindi nyandiko zirimo urujijo, zivuga ko Munyakazi yize muri Kampala International University akahakura Masters mu micungire n’imiyoborere y’uburezi [Master of Education in Educational and Administration].

Bivugwa ko yarangije muri iyo Kaminuza ku wa 11 Ugushyingo 2011, gusa ku rundi ruhande, ngo harimo urujijo kuko uwasinye ku nyandiko zerekana ko yarangije muri iryo shuri, yatangiye akazi muri 2015.

Iki gihe inkuru isohoka, Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) bwatangaje ko ikibazo cya Munyakazi bukizi.

Dr. Munyakazi we abivugaho iki?

Dr. Isaac Munyakazi yabwiye Umuryango ko afite ibyangombwa byose bya za Kaminuza yizeho ndetse yasabye ibyangombwa bizemeza muri HEC ngo abashe gukoresha izo mpamyabushobozi mu Rwanda.

Agira ati:” Inyandiko nigiyeho zose zirahari, aho nishyuriraga, amanota, ibitabo bya “Graduation”, inyandiko za Kaminuza zisubiza HEC ku busabe bwanjye bwo guhabwa ibyangombwa n’ibindi”.

Zimwe mu nyandiko Dr. Munyakazi afite ndetse Umuryango wabashije kubona harimo ibaruwa yo ku itariki ya 21/08/2023 Kaminuza ya Nkumba University yandikiye HEC igaragaza ko Dr. Munyakazi Isaac yabonye impamyabumenyi yo ku rwego rwa Doctorat yakuye muri iyo Kaminuza.

Ni ibaruwa Nkumba University yandikiye HEC iyimenyesha ko ibyangombwa byahawe Dr. Munyakazi Isaac ari umwimerere (AUTHENTIC) ndetse babishingiraho bamuha ibingana nabyo mu Rwanda (Equivalence).

Izi baruwa zikaba zari mu rwego rwo gusubiza indi baruwa HEC yari yandikiye Nkumba University isaba ubusobanuro ku mpamyabumenyi yahaye Munyakazi Isaac. Nkumba University igaragaza muri iyo baruwa ko Munyakazi Isaac yabonye Doctorat muri "Philosophy in Education Management" ku itariki ya 4/11/2017.

Dr. Isaac Munyakazi kandi yeretse Umuryango agatabo ka Kaminuza kagaragaza abarangije muri 2017 (Graduation booklet 4th Nov.2017) aho agaragara mu banyeshuri 6 bahawe impamyabushozi z’ikirenga! Iki gihe yari yahawe impamyabushobozi y’ikirenga (doctorat) muri Education Management.

Masters niyo yateje ibibazo bikomeye

Bitangira Dr. Isaac Munyakazi asaba “Equivalence” muri HEC ku mpamyabushobozi ya Masters yavugaga ko yakuye muri Kampala International University(KIU).

Iki gihe HEC yandikiye KIU iyisaba amakuru ku busabe bwa Dr. Isaac Munyakazi wavugaga ko yahize ariko Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwo busubiza buvuga ko butamuzi mu banyeshuli bayikandagiyemo.

Iki gihe HEC yahise yandikira Kaminuza ya Kigali (UoK) iyisaba guhita ihagarika Dr. Isaac Munyakazi mu kazi kubera diplome y’impimbano. Inkuru y’Igihe yavugaga ko Masters avuga ko afite Dr. Isaac Munyakazi nayo yayivanye muri Nkumba University.

Gusa, mu nyandiko yatweretse, Dr. Isaac Munyakazi yahise yandikira ubuyobozi bwa KIU abusaba kubeshyuza amakuru bahaye HEC, ayiha inyandiko zose zerekana ko yahize, ndetse asaba na Ambassade y’u Rwanda muri Uganda kumufasha muri iki kibazo.

Nyuma KIU yandikiye HEC iyimenyesha ko bari baragize ikibazo mu kwimura amakuru ku banyeshuli bigiye muri Campus zayo zinyuranye ndetse harimo n’iya Kabale Dr. Isaac Munyakazi yizemo.

Mu ibaruwa yo ku itariki ya 02/10/2023 nayo Umuryango ufitiye kopi KIU ikaba yarandikiye HEC ibeshyuza amakuru ya mbere inisegura ko nyuma yo gusuzuma neza basanze amakuru batanze bari bibeshye, ko Dr. Isaac Munyakazi yize muri iyi Kaminuza kandi yahavanye “Masters in Business Administration (MBA)”.

Dr. Isaac Munyakazi avuga ko yahaye HEC ibyangombwa byose bisabwa abize hanze basaba ko impamyabushobozi zabo zakwemezwa gukoreshwa mu Rwanda. Avuga ko atazi kugeza ubu aho bigeza.

Ntabwo Umuryango wabashije kumenya aho dosiye ya Dr. Isaac Munyakazi igeze muri HEC, gusa amakuru twabashije kumenya ni uko ari imwe muri Dosiye nyinshi zirindiriye gukorerwa ubusesenguzi n’ibisubizo kuri ba nyirazo.

Mu gihe Dr. Isaac Munyakazi avuga ko yari arimo arangiza “Doctorat” akaba yari n’umwe mu bagize Guverinoma.

Dr. Munyakazi yavuye muri Guverinoma yeguye muri Gashyantare 2020 nyuma y’uko yari akurikiranyweho ibyaha byo kuba icyitso mu gutanga indonke no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Ibyaha byaje kumuhama muri 2021 ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Ko biteye ubwoba!ni gute ikinyamakuru nk’IGIHE”twizeraga gisohora inkuru bita ko bakoze ubucukumbuzi irimo IBINYOMA kuri aka kageni?ubuse abantu bazongera kwizera gute ibyo bandika,ahaaaa cyokoze birabasebeje
    (FAKE NEWS Kiki ku IGIHE)

    Birababaje ikinyamakuru IGIHE gusohora FAKE NEWS ubu se tuzongera kwizera ibyo bandika!!!ahaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa