skol
fortebet

Iperereza rya Guverineri Chirimwami ryagaragaje inkomoko n’ubwoko bwa Bombe yatewe i Mugunga

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Taliki 03 Gicurasi 2024, nibwo mu nkambi ya Mugunga iherereye mu mujyi wa Goma, yatewemo igisasu gihitana abagera kuri 35 naho abarenga 40 barakomereka bamwe bajyanwa mu bitaro.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyatambutse kuri uyu wa Gatatu taliki 15 Gicurasi 2024, kikabera mu mujyi wa Goma, muri Hotel Serena, Peter Chirmwami yatangaje ko bombe yaturutse i Masisi.

Chirmwami yavuze ko kandi iyi mbombe ifite ubushobozi bwo guterwa mu ntera ya Kilometero 22, ikaba ipima ibiro 25kg.

Yagize ati" Igisasu cyatewe n’igisirikare cya GpC ikinyamakuru Kivu morning Post kitasobanuye mu magambo arambuye, kikaba gipima ibiro 25 kg kikaraswa mu ntera ya km 22.Bombe yatewe iturutse mu misozi ya Karuba muri teritwari ya Masisi."

Nyuma yo guturika kw’iki gisasu, Guverinoma ya Congo yavuze ko M23 ariyo yateye iyi bombe, nyamara na bo(M23) ikavuga ko ari igisirikare cya Congo cyarashe iyi bombe ndetse byagiye binemezwa n’abaturage baturiye iyi nkambi ya Mugunga.

Abitabye Imana uko ari 35, bashyinguwe kuri uyu wa Gatatu muri Teritwari ya Nyiragongo. Kuri uwo munsi urubyiruko rwazindutse rwigaragambya bamagana amahanga (Uburayi na Amerika) ko ntacyo bakora ngo ubwicanyi bukorerwa muri Kivu ya Ruguru buhagarare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa