skol
fortebet

Umuyobozi wa Police y’u Rwanda yavuze ku hazaza h’umutoza Mashami watwaye igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Thursday 02, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Police y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yatangaje ko Mashami Vincent n’abo bakorana bose bakoze akazi batumwe neza bityo nibabyifuza bazakomezanya na Police FC.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu birori byo kwakira ikipe yari imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yashimye umusaruro Police FC yabonye kuko ungana na 75% y’ibyo bari biyemeje, asaba ko wazongerwa mu mwaka w’imikino utaha.

Ati “Nidutwara ibikombe bibiri mu mwaka utaha; icya Shampiyona n’icy’Amahoro, tuzaba turi kuri 90%. Nitugera ku mukino wa nyuma w’icy’Amahoro, tugatwara Shampiyona, tuzaba turi kuri 90%. Nitubitwara uko ari bitatu tuzaba turi ku 100%.”

Yashimangiye ko umusaruro iyi kipe yagize ari mwiza, bityo we ashyigikiye abatoza barangajwe imbere na Mashami Vincent ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe yajyaga arakarira ubwo yabaga itari kwitwara neza.

Ati “Kubera ko tugiye guhatana n’Isi yo hanze y’u Rwanda, ntitwisenye ahubwo twiyubake. Ikipe tekinike, Mashami, abatoza bakungirije n’abandi, ibyo mwagombaga gukora twabatumye, mwarabikoze, 75% ni amanota meza cyane.”

Yongeyeho ati “Komite Nyobozi namwe, murabizi, hari igihe tutanavuganaga [...] akazi twabatumye mwagasoje, umwaka utaha tuzabatuma akandi kandi karenzeho. Mutangire mwitegure.”

IGP Namuhoranye yasabye ko hakorwa Fan Club nzima ya Police FC, bitari abantu bake bagenda inyuma y’ikipe, ahubwo ikabarizwamo n’abapolisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa