skol
fortebet

U Bushinwa bwateguje Amerika ko buzihorera nikomeza kubangamira inyungu zabwo

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Bushinwa yateguje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko izihorera mu gihe zakomeza kubangamira inyungu zabwo mu mutekano n’ubukungu.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe ku wa 29 Mata 2024 n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, nyuma y’aho Perezida Joe Biden wa Amerika yemeje umushinga wa miliyari umunani z’amadolari zizifashishwa mu kubungabunga umutekano ku nyanja y’Abahinde na Atlantique.

Uyu mushinga urimo inkunga izahabwa igisirikare cya Taiwan itavuga rumwe n’u Bushinwa, wiyongera ku wundi usaba ikigo ByteDance kugurisha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok mu rwego rwo kurinda amakuru y’Abanyamerika barukoresha.

Perezida Biden aherutse gutangaza ko Amerika ikwiye kugabanya ibyo ikenera mu Bushinwa, kuko ngo abayobozi b’u Bushinwa ari abantu bashobora gukora ibintu bibi mu gihe bafite ikibazo.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, ubwo yari avuye i Beijing, yatangaje ko u Bushinwa buha u Burusiya ibikoresho bya gisirikare bwifashisha mu kurwanya Ukraine, ateguza ko ubu bufasha nibukomeza, igihugu cyabo kizafata ingamba.

Jian yasabye Amerika kubaha inyungu z’u Bushinwa no guha agaciro impungenge bugira ku mutekano wabwo, bitaba ibyo bukazafata ingamba zo kwirengera.

Yagize ati “Dusabye Amerika kubaha inyungu fatizo z’u Bushinwa n’ibibazo bikomeye bibutera impungenge, ntishyire mu bikorwa izi ngingo mbi zerekeye ku Bushinwa. Nibitaba ibyo, buzafata ingamba zikomeye zirinda ubusugire bwabwo, umutekano wabwo n’inyungu z’iterambere.”

Uyu Muvugizi yasobanuye ko u Bushinwa bushyigikiye ko intambara y’u Burusiya na Ukraine yahagarara, binyuze mu nzira y’ibiganiro, yemeza ko ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku bukungu.

Yagize ati “Uburenganzira bw’u Bushinwa bwo gucuruzanya n’ibihugu birimo u Burusiya no kugirana ubufatanye mu bukungu, hashingiwe ku kureshya n’inyungu kuri buri ruhande ntabwo bukwiye kuvangirwa cyangwa kwitambikwa.”

Ahubwo, Jian yatangaje ko Amerika iha Ukraine intwaro, asobanura ko iki gihugu ari cyo kiri kwenyegeza iyi ntambara, aho gutanga ubufasha bwatuma ihagarara binyuze mu nzira y’amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa