skol
fortebet

Bamwe mu bari batuye Bannyahe bashyize bemererwa guhabwa ingurane y’amafaranga

Yanditswe: Monday 29, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwategetse ko bamwe mu baturage bari batuye muri Kangondo bagomba guhabwa ingurane mu mafaranga hashingiwe ku masezerano bari bagiranye n’Umujyi wa Kigali ubwo umushinga wo kubimura watangizwaga.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mata nibwo abahoze batuye muri ahazwi nkaBannyahe basomewe umwanzuro w’urukiko rukuru ku rubanza bamaze igihe baburana n’Umujyi wa Kigali ku kubimura mu mitungo yabo.

Aba babwiwe ko hari abo uyu mujyi ugomba kwishyura amafaranga kubera amasezerano bagiranye gusa bamwe bamaze kwimukira mu mazu bahawe mu Busanza.

Umujyi wa Kigali wimuye abaturage bari batuye muri Bannyahe, bamwe ubatuza mu nzu zigezweho mu mudugudu wubatswe mu Busanza.

Hari bamwe banze kujya muri izo nzu bitewe n’uko bari baragiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali ko ugomba kubaha ingurane mu mafaranga.

Umujyi wa Kigali waburanaga ugaragaza ko abo baturage badakwiye guhabwa ingurane y’amafaranga ahubwo ko bakwiye kwemera gutuzwa mu midugudu yubatswe nk’uko na bagenzi babo bemeye kuyituzwamo.

Kuri uyu wa 29 Mata 2024, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwagaragaje ko nubwo hatasomwa imigendekere y’urubanza ryose kuko ari rurerure ihame ari uko ntacyabuza ko ba nyir’umutungo bahabwa ingurane mu mafaranga kuko umushinga wo kubimura utangira wavugaga ko hazabaho uguhitamo.

Rwagaragaje ko abagiranye amasezerano yo guhabwa ingurane mu mafaranga bagomba kuyahabwa ndetse n’abagiranye ayo gutuzwa mu nzu bakemera kuzibamo.

Rwagaragaje ko hari abagiranye amasezerano n’Umujyi wo guhabwa inzu nyuma bakisubiraho ariko ko nta mpamvu yatuma ayo masezerano ateshwa agaciro kuko batigeze bashyirwaho agahato mu kuyasinya.

Rwagaragaje ko kandi abari bagiye muri izo nzu batagiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali bagomba guhabwa ingurane mu mafaranga.

Rwashimangiye ko igenagaciro ry’ingurane bagomba guhabwa abazitsindiye zidashingira ku biciro biri ku isoko ubu ahubwo ko bishingira ku igenagaciro ba nyir’umutungo bemeranywaho n’umujyi ryakozwe mu 2017.

Rwagaragaje ko impamvu zabyo ari uko ubwo ryakorwaga impande zombi zaryemeraga ariko hakabaho impaka zavutse nyuma ari nazo zakomeje kugibwa hagati y’Umujyi wa Kigali n’abaturage.

Uretse ingurane ihwanye n’amafaranga bari babariwe n’Umujyi wa Kigali, Urukiko rwategetse ko bagomba guhabwa na 5% by’umutungo wabo nk’indishyi z’ubukererwe bwo kwishyurwa ingurane ndetse na 5% y’ihungabana byabateye.

Rwategetse Umujyi wa Kigali kubasubiza amafaranga y’amagarama y’urubanza batanze mu rubanza rwabanje no mu Bujurire ariko ntihagenwa amafaranga y’igihembo cya Avoka.

Mu bahawe indishyi z’amafaranga Mutangiza Emerthe niwe wagenewe ari hejuru, angana na miliyoni 37 Frw, Murara akaba 34 Frw mu gihe Sahinkuye Emmanuel yemerewe miliyoni 20 Frw.

Ku wa 15 Nzeri 2022,nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye igikorwa cyo kwimura imiryango yari imaze igihe yarinangiye kwimuka mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu murenge wa Remera, berekeza mu Busanza mu karere ka Kicukiro aho bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo.

Aba baturage bari baratsimbaraye ku cyemezo cyo kwimukira mu Mudugudu w’Icyitererezo wa Busanza bavuga ko inzu bahawe zitanganya agaciro nizo bimuriwemo,abandi basaba ingurane y’amafaranga.

Ibi byabaye hashize imyaka itanu aho ikibazo cyanagejejwe mu nkiko, abaturage bamwe bagaragaza ko batishimiye ingurane bahawe, ariko Leta ikomeza kwerekana ko aribwo buryo bwiza kandi buhamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa