skol
fortebet

Nyiramahirwe watanze kandidatire ku Budepite yahishuye uko umwana we yari ahetse yamubereye umugisha ageze kuri NEC

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, Umwarimu muri Groupe Scolaire Butete mu murenge wa Cyanika Akarere ka Burera, wagiye gutanga kandidatire yo kwiyamamariza umwanya w’Ubudepite, yavuze ko hari kimwe basanze atujuje, ahabwa amahirwe nk’umubyeyi wari uhetse.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, aribwo yageze muri Gare ya Musanze atega imodoka itwara abagenzi (Coaster) yerekeza kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ageze Nyabugogo yurira moto imugeza kuri iyo Komisiyo.

Ati “Mu gitondo nibwo nateze Coaster nerekeza i Kigali, Ngeze Nyabugogo ntega moto ingeza kuri NEC, banyakiriye neza cyane, banyakiriye neza rwose, gusa nagezeyo nsanga hari amakuru ntari mfite y’uko babanza kubibamenyesha mbere bakagushyira ku rutonde rwabo bakira uwo munsi."

Arongera ati “Bandebye baravuga bati umuntu waje ahetse umwana ntitwamusubizayo, umwana wanjye yampesheje amahirwe rwose, urebye ni icyo cyonyine nari ntujuje ibindi bavivuye nta kibazo."

Uwo mugore watanze kandidatire ku mwanya wa Depite mu cyiciro cyihariye cy’abagore 24, ni umubyeyi ufite umugabo n’abana bane, aho avuga ko afite icyizere cyo kuzatorwa bitewe n’ubushobozi yiyumvamo, hagendewe ku mashuri yize n’imirimo yakoze.

Amashuri yize n’imirimo yakoze

Nyiramahirwe wavutse mu 1986, yize amashuri yisumbuye icyiciro cya mbere muri GS Buhuga, ishuri riherereye mu Karere ka Gakenke, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yiga muri Nôtre Dame d’Afrique ku Nyundo, aho yize imibare n’ubugenge (Mathématique et Pyhisique), ahakura bourse akomereza Kaminuza muri Tumba College and Technology, ariyo yahindutse IPRC Tumba.

I Tumba yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), mu ishami rya Electronique et Communication, akomereza amashuri muri Mount Kenya University aho yize Imibare na Computer yiga no kubyigisha (Education).

Yabaye umurezi mu bigo bitandukanye by’amashuri, aho kugeza ubu ari umurezi muri GS Butete.

Avuga ko kimwe mu byamuteye kuba Kandida Depite, harimo imirimo itandukanye yakoze, aho yabaye muri Komite y’abanyeshuri ishinzwe uburinganire (gender) muri Tumba College and Technology.

Yakoze no mu nzego z’ibanze, aho yabaye muri komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Burera mu gihe cy’imyaka itanu, yongera gutorerwa kuba mu nama Njyanama y’Akarere ka Burera.

Mu bindi yakoze, avuga ko yagiriwe icyizere n’urubyiruko aba umunyamabanga w’urubyiruko muri FPR-Inkotanyi muri komite ku rwego rw’akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa