skol
fortebet

Dr Frank Habineza yashyikirije NEC ibyangombwa yaburaga ngo yemererwe kwiyamamaza

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yamaze gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ibyangombwa byaburaga ngo Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ibe yuzuye.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, nibwo Dr Frank Habineza, aherekejwe n’Umunyamabanga w’Ishyaka DGPR, Ntezimana Jean Claude, bageze ku biro bya NEC bakirwa na Perezida wayo Oda Gasinzigwa.

Ubwo yatangaga kandidatire ye hari ibyangombwa bibiri yabuzemo birimo icyemezo cyerekana ko yaretse ubundi bwenegihugu ndetse n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Dr Habineza Frank yari yasobanuriye itangazamakuru ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yaretse ubwo yari afite bwa Suede ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo ko yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (#Greenparty) naryo ryemeje ko ryamaze guhabwa na komisiyo y’amatora mu Rwanda , ibyangombwa byerekana ko ryamaze gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida wa repubulika n’abakandida depite bazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa