skol
fortebet

Abahanzi batandukanye barimo Tanasha bishimiye uburyo bakiriwe n’imbaga y’abantu mu gitaramo kidasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 29, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu mpera z’icyumweru gishize, Guverineri wa Mombasa Ali Hassan Joho yahuje abahanzi benshi bo muri Kenya ku nkombe y’amazi ya Mama Ngina, mu gitaramo kidasanzwe cyari kigamije kwizihiza umunsi w’ubukerarugendo ku isi.

Sponsored Ad

Umuraperi Khaligraph Jones, King Kaka, Tanasha Donna, Susumila, na Masauti bari mu byamamare babonye umwanya wo gushimisha abaturage ba Mombasa mu gitaramo cya mbere kuva Coronavirus yakwaduka muri Kenya, guterana kw’abantu bikaba byari bibujijwe.

Ni ibyishimo byinshi, Papa Jones yavuze ko ari byiza gusubira kuri rubyiniro ugakora ibyo akora byiza, nyuma y’amezi ya guma mu rugo nta bitaramo. Yagaragaje kandi ko ashimira Guverineri Joho kuba yarashyize hamwe iki gitaramo.

Khaligraph Jones yishimira kugaruka mu bitaramo, yabwiye abaturage b’i Mombasa bari bitabiriye iki gitaramo ati:

Ntibisanzwe, ni byizacyane, birashimishije kugaruka. Khaligraph ntabwo ari Umuraperi, Khaligraph ni Muvoma. Induru rwinshi kuri Guverineri udasanzwet JOHO.

Ku rundi ruhande, Madamu Donna mu byishimo bidasanzwe, yasuhuje abaturage ba Mombasa kubera urukundo rwinshi bamugaragarije mu gitaramo cye cya mbere yagejeje ku mbaga y’abantu benshi. Tanasha Donna yagize ati:

MOMBASA I ❤️ NDABAKUNDA. & Ndashimira byimazeyo Guverineri wacu Ali Hassan Joho n’ibintu byose akora kugirango yubake igihugu cyacu & tutibagiwe ibyo akora byose kugirango ashyigikire inganda zacu zo kwidagadura muri Kenya. 🙏🏽🙏🏽🙏🏽

Ubwa mbere kuri njye ntaramira abantu benshi gutya 🙏🏽 Nataramiye bacye batageze kuri iyi mbaga mbona aha. Imana ishimwe. Nari mfite ubwoba, ariko urukundo rwa Mombasa rwatangaje !!! & Ibyo navuze kuri Mombasa, ndashaka kubabwira ko mbihagazeho !!!! Ndabakunda cyane .

Joho kuri Stage i Mombasa

Umuyobozi mukuru wa Kaka Empire, King Kaka, na we yasangije abamukurikira kuri Instagram imikorere ye, ashimira Joho kuba yarazirikanye abahanzi, ati:

Mbega umwuka mwiza. Igitaramo cya 1 muri Kenya kuva Corona yatangira. Murakoze cyane Intara Mombasa. Urukundo ni rwinshi. Mwakoze cyane Guverineri Joho.

Umuririmbyi wa Buradani yakunzwe cyane, Masauti, nawe yagize icyo abivugaho nyuma yo gukora ibitangaza mu Ntara yavukiyemo, Mombsa.

I Mombasa nizera rwose ko umukino kuri bo uhembwa. Urukundo mwanyeretse ntirusanzwe. Ntabwo nabura kubashimira nkuko mwankurikiranye mukanyereka urukundo igihe nakuraga kugeza nubu. Ndabakunda cyane kuko nubwo nakuze nkagenda nagombaga kugaruka. Twizere ko tuzongera kubikora ikindi gihe. URAKOZE CYANE GUVERINERI WANJYE JOHO.

Susumila kuri Stage i Mombasa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa