skol
fortebet

Abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2021 bamaze kumenyekana

Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 06 Werurwe 2021,abagize akanama ka Miss Rwanda 2021 batangaje abakobwa 20 bagiye kumara ibyumweru 2 mu mwiherero bigishwa ndetse banitegura umunsi wa nyuma uteganyijwe Ku wa 20 Werurwe 2021.

Sponsored Ad

Abakobwa bose uko ari 37 baraye kuri La Palisse Nyamata aho biteguraga iri jonjora rya nyuma ryarangiye hamenyekanye abakobwa 20 bakomeje abandi 17 barataha.

Abakurikirana iri rushanwa babanje gutungurwa cyane no kumva ko Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016 wari amaze igihe ariwe uyoboye Akanama Nkemurampaka atari bugaragare mu ko kuri uyu wa gatandatu.

Akanama nkemurampaka k’uyu munsi kari kayobowe na Emma Claudine akaba yafatanyije na Utamuliza Rusaro Carine, Iradukunda Michelle, Mudakikwa Pamella na Uwimana Basile.

Mutesi Jolly yinjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda kuva mu 2018. Kuva icyo gihe yakomeje kugarukamo, ni ubwa mbere atagaragaye mu bakagize.

Nk’ibisanzwe,abakobwa bose babanje gusubiza ibibazo by’akanama nkemurampaka guhera kuri nimero ya mbere kugeza kuya 37,hanyuma akanama nkemurampaka kariherera gatoranya 18 kuko hari abakobwa 2 bakomeje binyuze mu majwi bakuye kuri SMS no ku itora ryo kuri Internet.

Abakobwa 2 bakomeje binyuze ku matora yo kuri Internet no kuri SMS ni Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali watowe ku mwanya wa mbere na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba wabaye uwa kabiri.

Abandi bakomeje ni Isaro Loritha Bonita, Uwase Phiona, Uwase Kagame Sonia, Uwankusi Nkusi Linda, Umutoniwase Sandrine, Umutoni Witness, Umutesi Lea, Teta Lalissa,Musana Teta Hense,Musango Natalie, Kayitare Isheja Morella, Kayirebwa Marie Paul, Karere Chryssie, Ingabire Grace, Ingabire Esther, Gaju, Akaliza Hope, Akaliza Amanda.

Urutonde rw’abakobwa 20 bemerewe kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda:

No 11. Kabagema Laila: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza ya ‘Medical University of Warsaw’ muri Pologne aho akurikirana ibijyanye n’Ubuganga.

No 10. Ishimwe Sonia: Uyu mukobwa w’imyaka 18 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yasoreje amashuri yisumbuye muri College St Andre aho yakurikiye ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Isomo ry’Ibinyabuzima.

No 9. Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya INES Ruhengeri mu bijyanye na ‘Applied Economics’.

No 34. Uwase Kagame Sonia: Afite imyaka 20, ahagarariye Uburengerazuba. Yiga ‘Marketing’ mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda.

No 35. Uwase Phionah: Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Gatatu muri Kaminuza ya Kigali, mu bijyanye na ‘Business Marketing’.

No 32. Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburasirazuba. Yasoje ayisumbuye muri Martyrs Secondary School aho yize Indimi, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

No 27. Umutesi Lea: Afite imyaka 22, ni umwe mu bakobwa bahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Gatatu w’Ubukerarugendo muri UTB.

No 28. Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa mu Ishami rya ‘Customs and Tax Operations’.

No 29. Umutoniwase Sandrine: Afite imyaka 21, ahagarariye Uburengerazuba. Yasoje kwiga ‘Ubugeni’ ku Nyundo.

No 12. Karera Chryssie: Afite imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda muri ‘Environmental Planning’.

No 13. Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 y’amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubukerarugendo muri College Baptiste St Sylvestre de Kinigi.

No 14. Kayitare Isheja Morella: Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga.

No 18. Musana Teta Hense: Imyaka ye ni 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Excella School aho yize Ibinyabuzima, Ubutabire n’Imibare.

No 19. Musango Nathalie: Afite imyaka 22, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu Mwaka wa Kabiri muri Davis College Akilah Campus muri ‘Business Management and Enterpreneurship.

No 23. Teta Lalissa: Afite imyaka 21, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Public administration and local governance.’

No 1. Akaliza Amanda: Ni umukobwa w’imyaka 24 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga muri Wagner College iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

No 2. Akeza Grace: Ni umukobwa w’imyaka 20, akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye muri Glory Secondary School aho yize ‘Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi’.

No 5. Gaju Evelyne: Uyu mukobwa w’imyaka 21 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya ‘UTB’ aho akurikirana ibijyanye na ‘Business Management’.

No 6.Ingabire Esther: Afite imyaka 19 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye muri APRED Ndera aho yakurikiye Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

No 7. Ingabire Grace: Ahagarariye Umujyi wa Kigali akaba inkumi y’imyaka 25 y’amavuko. Yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’.

No 3. Akaliza Hope: Afite imyaka 20, akaba umwe mu bahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza ya Kigali mu Ishami rya ‘Procurement’.


Ibitekerezo

  • Imbyeyi gusagusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa