skol
fortebet

Amafoto Yaciye Ibintu:Umugore w’abana 2 akomeje gutangaza benshi kubera amafoto asekeje akunze kugaragaza[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Catherine Jepkemboi ni umugore wo mugihugu cya Kenya, uyu mugore w’imyaka 25 akomeje gutangaza benshi kubera amafoto asekeje akunze kugaragaza.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’abana 2 amaze kwamamara cyane ku mazina ya Minicheps, akora amafoto ubona ko asekeje akoresheje ibitekerezo bye bwite.

Mu mafoto yagiye akora muzamenyekanye cyane hari iyo yakoze, umugabo afite isahani iriho ibiryo mu ntoki, iyi sahani iriho ibishyimbo n’impungure, hahagazeho umugore ufite igitiyo, iki gitiyo nicyo ari gukoresha ashyira ibiryo mu kanwa kuyu mugabo.

Indi foto iheruka, uyu mugore yakoze ni ifoto, igaragaza nayo isahani iriho ibiryo bigizwe inyama z’imvange n’agasosi, ku isahani, kuri iyi sahani naho hakandagiyeho umugore, ufashe capati nini cyane izinze yakojeje mu sosi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya, uyu mugore ukiri muto, avugako nta mafashuri ahambaye afite atuma akora ibi ahubwo ari impano yiyumvamo, yavuzeko yize amashuri abanza gusa akabura ubushobozi bwo gukomeza ayisimbuye.

Avugako byamutwaye igihe kinini kugirango ashyire ibitekerezo bye kumugaragaro kubera kubura amikoro, ariko ngo aho amariye kumenyekana aba abona ubushobozi buzaboneka kuko ubu hari kompanyi zatangiye gukunda ibyo akora.

Minicheps yavuze ko akeneye ibikoresho byiza kugirango ibihangano bye bikomeze gukorwa kuko ibyo akoresha ubu bitatera imbere nkuko abishaka.

Urugendo rw’ubuzima bwa Minicheps Aganira na TUKO.co.ke mu kiganiro giherutse, uyu muhanzi yatangaje ko atigeze yinjira mu ishuri ryo gufotora kandi amafoto ye ni meza gusa, avanze impano n’akazi gakomeye.

Jepkemboi yavuze ko yatangiye gukora amashusho nk’aya muri 2019 nyuma y’amezi menshi, ahatirwa gufata ikiruhuko kuko nyiri kamera yakoreshaga icyo gihe yashakaga kuyisubiza.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa