skol
fortebet

Bamwe batangiye kumwifuriza ishya n’ihirwe Zari watangiye urugendo n’umukunzi mushya[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 20, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Zimwe mu nshuti ze zirimo n’ibyamamare bitandukanye byatangiye kwifuriza umuherwekazi Zari The Lady Boss wamaze gushyira hanze umukunzi we mushya uyu akaba ari umugabo wa gatatu uyu mugore agize.

Sponsored Ad

Ku munsi w’abakundanye wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare 2021 nibwo Zari Hassan wamenyekanye nka Zari kubera ibikorwa akora birimo iby’ubucuruzi hirya no hino yashyize hanze ifoto arikumwe n’umukunzi we kurubuga rwa Instagram amwifuriza umunsi mwiza w’abakundanye. Ati:’’Umunsi mwiza w’abakundanye ashyiraho imibare 8.6 arenzaho umutima usogoswe.’’

Inshuti ze zanditse ubutumwa bwinshi bamwe bamubaza nimba ariwe mukunzi mushya koko, abandi bamuha ikaze mu muryango mugari w’uyu mugore.

Uyu mugore ufite abagore batanu kugeza ubu harimo batatu yabyaranye n’anyakwigendera Ivan Semwanga ndetse n’ababiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz akaba ari nawe aherutse kuba ari umukunzi ubwo bivuze ko agiye kugira abagabo batatu bose.

Uyu mukunzi we ntakintu kindi azwiho yaba mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Gusa ubwo uyu mugore yaherukaga mu gitaramo cyari cyabereye muri Afurika y’Epfo cy’abantu bari bambaye imyenda y’umweru (White Party) nibwo yashimangiye urukundo arimo n’uyu mukunzi we mushya akaba yari yabinyujije kuri story ya Instagram, abamukurikirana bangana na miliyoni 8 nibwo batunguwe kumubona yaryamye mu gituza cyuwo mukunzi we. Aho bamwe batatinye kumubaza nimba uwo aje gusimbura icyamamare Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.

Gusa no kuri uyu muhanzi Diamond uvugwaho nawe kugira abagore benshi n’abana ntaragira icyo atangaza kuri Zari n’umukunzi we.

Ubundi uyu mugore yavuze tariki ya 23 Nzeri 1980 akaba yaravukiye mu gace ka Jinja mu gihugu cya Uganda yatangiye ishoramari mu mwaka 2000. Bivugwa ko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza agatubutse aho yagiye agura amazu ahenze hirya no hino muri Afurika y’Epfo no mu gihugu cya Uganda na Kenya ndetse n’imodoka ziheze.

Zari the lady boss yamaze gushimagira umukunzi we mushya aho bamwe bamwita King Bae

Ubundi uyu mugore yavuze tariki ya 23 Nzeri 1980 akaba yaravukiye mu gace ka Jinja mu gihugu cya Uganda yatangiye ishoramari mu mwaka 2000. Bivugwa ko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza agatubutse aho yagiye agura amazu ahenze hirya no hino muri Afurika y’Epfo no mu gihugu cya Uganda na Kenya ndetse n’imodoka ziheze.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa