skol
fortebet

Covid-19:Miss Rwanda yagobotse abadafite ibyo kurya

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2029 yateye inkuga y’ibiribwa imiryango yo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, ibayeho nabi muri ibi bihe byo kuguma mu rugo kubera indwara ya COVID-19.

Sponsored Ad

Ibyumweru bibiri birengaho iminsi itatu birashize leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Uretse abatanga serivisi zihutirwa nk’abaganga, abacuruza ibiribwa na serivisi z’imari abandi bantu bategetswe kuguma mu rugo, bituma hari ababura ibyo kurya bitewe n’uko baryaga ari uko bakoze.

Leta yashyizeho inkunga y’ibiribwa ariko n’abantu ku giti cyabo barayunganira mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Nkuko abemera Imana bahora bigishwa kugira impuhwe, abanyarwanda barakangurirwa kugira umutima w’impuhwe maze bagafasha abaturanyi babo, ufite ibyo kurya agaha utabifite.

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, nawe yinjiye muri iki gikorwa atanga inkunga y’ibiribwa mu rwego rwo gufasha ababikeneye batuye mu Murenge wa Gitega ari na wo atuyemo.

Iyi nkunga irimo umuceri, akawunga, amavuta yo gutekesha n’ibikoresho by’isuku.

Nishimwe Naomie yavuze ko muri ibi bihe bikomeye yahisemo kwitura abamushyigikiye mu bihe bitandukanye kuri ubu badafite ibyo kurya.

Ati “Mu buryo bwo kwitura umuryango ku bw’urukundo wanyeretse no kunshyigikira muri ibi bihe n’ibyabanje nshyigikiye gahunda yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda yo gutanga ibiribwa ku babikeneye.”

Miss Rwanda 2020 kandi yahaye umukoro bagenzi bamubanjirije uko ari barindwi abasaba ko nabo bagira icyo bigomwa bagasangira n’abashonje muri iyi minsi.

Abarimo Akiwacu Colombe wa 2015, Kayibanda Mutesi Aurore wa 2012 Mutesi Jolly wa 2016, Iradukunda Elsa wa 2017 na Nimwiza Meghan wa 2019bahise bemera ko hari icyo bazakora.

Iki nicyo gikorwa cya mbere Nishimwe Naomie akoze nka Nyampinga w’u Rwanda kuva yakwambikwa ikamba tariki 22 Gashyantare 2020.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa