skol
fortebet

Gashumba ngo akeneye ibyishimo biva ku mugabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Sheilla Gashumba, umunyamakuru kuri Televiziyo akaba na ambasaderi w’ibicuruzwa, ni umwe mu bakobwa bagezweho mu gihugu cya Uganda, kuri ubu uhamyako akeneye ibyishimo birenze ibyo yigeze kugira mu myaka yashize.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa avugako uyu mwaka uri gutangira wa 2021 ikintu akeneye cyane ari ibyishimo avugako azakura ku mugabo nubwo agerageza kubakurura ariko bakanga.

Mu mwaka ushize wa 2020, Sheilla Gashumba avugako yari mu rukundo n’umusore ku buryo n’iwabo bari baramushimye, ariko ngo ibyishimo yamuhaga bisa nibyarangiranye n’uwo mwaka, ari nayo mpamvu avugako muri uyu mwka wa 2021 akeneye ibyishimo birenze ibyo yabonye mu myaka yashize.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Uggossip, bavugako uyu mukobwa yamaze gutandukana n’umusore yari yaramaze kwerekana mu muryango we, ndetse bakaba banateganyaga kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu kiganiro Sheilla Gashumba yagiranye n’iki kinyamakuru, yirinze gutangaza ku itandukana rye n’uyu musore gusa atangaza ko akeneye umugabo umuha ibyishimo birenze ibyo yigeze kugira.

Gashumba yavuze ko, ubu icyo akeneye cyane ari umugabo umuha ibyishimo ngo nibiba ngombwa azakomeza amushakishe akoresheje amafoto ye akurura abagabo.

Sheilla Gashumba ni umwe mu banyamakurukazi bafite ibiganiro by’imyidagaduro byagiye bikundwa cyane mu gihugu cya Uganda, uyu mukobwa ni ni umwe mu bakurikirwa n’abantu benshi kumbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Uganda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa