skol
fortebet

Jay Polly nawe yagaragaje ko ari mu rukundo na Kessy[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Tuyishime Joshua, umuraperi uri mu bakomeye hano mu Rwanda akaba azwi cyane nka Jay Polly, nyuma yo gutandukana n’umugore we wa kabiri Uwimbabazi Sharifa babyaranye n’umwana w’umukobwa, yerekanye ifoto ari kumwe na Kessy Kayonga, umukobwa bigaragara ko ari we wamusubije mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, Jay Polly yifashishije urukuta rwe rwa instagram yashyizeho ifoto imugaragaza ari kumwe n’uyu mukobwa atavuzeho byinshi, uretse amazina ye gusa.

Uyu muhanzi uherutse gukubuka mu Mujyi wa Dubai mu gitaramo, yarengejeho amagarambo agaragaza ko umutima we unyuzwe n’urukundo rushya yinjiyemo nyuma y’igihe ukomerekejwe n’uwo babyaranye.

Ibihe arimo yabigereranyije no kuva mu icuraburindi ukabona umucyo, uri ahirengeye. Ati “Ni ukuva mu icuraburindi ujya mu rumuri rwuzuye.”

Ku rukuta rwa instagram, uyu mukobwa akoresha amazina ya Kessy Kayonga96, aho akurikirwa [Followers] n’abantu 1,170 amaze gushyiraho ‘post’ 24 mu gihe akurikira [Following] abantu 492.

Kessy avuga ko atewe ishema no kuba ari Umunyarwandakazi, kandi ko ahuze ashaka uko yakwiteza imbere, aho agira ati: “ndahuze kuko ndi gushaka uko nakwiteza imbere”.

Uyu mukobwa avuga ko Kenya ari Igihugu cya kabiri akunda, kandi ko yigeze gutakaza konti ye ya Instagram y’umwihariko.

Ifoto imuranga kuri instagram ye, yicaye ku intebe y’ibara ry’umutuku (nka zimwe zo mu kabari), amaguru yayazamuye ku rukuta, yambaye akajipo kagaragaza amatako, inkweto z’umukara anafite umusatsi muremure, acyebutse ahanga ijisho muri camera.

Jay Polly yerekanye uyu mukunzi we mushya nyuma y’uko mu kwezi gushize uwari umugore we Uwimbabazi Sharifa banabyaranye umwana w’umukobwa bise Crystal, yerekanye ko umugabo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze kumwambika impeta.

Twagerageje kuvugisha Jay Polly kuri telefone ngendanwa ye ariko ntibyadukundira kubera ko atari kuyifata nubwo byumvikana ko iri ku murongo.

Kessy Kayonga akaba yaba abaye umugore wa Gatatu Jay Polly yaba ahaye ikaze mu mutima we mu gihe urukundo rwabo rurambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa