skol
fortebet

Kayitare Wayitare Dembe yatanze umusanzu we yerekana uburyo bwiza bwizewe bwo kwirinda gukwirakwiza no kwandura icyorezo cya Coronavirus[VIDEO]

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Wayitare Dembe yibukije abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange uburyo bwiza bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Nkuko Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda idahwema gukangurira abanyarwanda n’Abaturarwanda muri rusange kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus,na Kayitare Wayitare Dembe yifuje gutanga umusanzu we yibutsa uburyo bwiza bwo gukoresha bwafasha abantu kudakwirakwiza byihuse iki cyorezo.

Nkuko bimaze kumenyerwa hari uburyo bwiza bwo kwitwararika mu rwego rwo kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus,harimo nko ’Gukaraba intoki n’isabune kenshi ku munsi,Kwambara agapfukamunwa,kwirinda gukorana mu ntoki,gukorora cyangwa kwitsamura ugakingaho akaboko,Kuguma mu rugo.....’.

Ni muri urwo rwego umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe tariki 27 Werurwe yashyize hanze amashusho y’umunota umwe n’amasegonda arindwi ’1:07’ yerekana uburyo bwizewe bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus harimo no kuguma mu rugo.

REBA HASI AMASHUSHO KAYITARE YASHYIZE HANZE

Ku munsi w’ejo hashize tariki 8 Mata mu Rwanda hagaragaye abandi bantu batanu barwaye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu bipimo 772 byafashwe mu masaha 24, bituma umubare w’abanduye ugera ku 110, barimo barindwi bakize.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batanu basanganywe Coronavirus barimo abahuye n’abayanduye n’usanzwe ukorera ingendo hanze y’igihugu.

-Abantu bane batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda
-Umuntu umwe usanzwe agirira ingendo ahantu hatandukanye

Minisante ivuga ko abagaragaweho Coronavirus bahise bashyirwa mu kato ndetse hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Coronavirus yabonetse bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuva icyo gihe abantu 1 491 785 bamaze kuyandura, 319 064 barayikize mu gihe yahitanye 87 458 ku Isi yose.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Ku wa 1 Mata 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, ingendo zigakorwa gusa n’abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa