skol
fortebet

Kigali: Aho abakobwa bamenyeye ko amabere manini agezweho basigaye bagenda bayarangaje

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali basigaye bishimira kugenda barangaje amabere nyuma y’aho bamenyeye ko ari yo agezweho muri iki gihe. Ibi bituma na bamwe mu bafite amabere mato bifuza kugira amanini ariko bakabura aho bayahindurira nk’uko babyivugira.

Sponsored Ad

Abakobwa bafite amabere mato bavuze ko nubwo bafite amabere mato, batayishimira kuko bahora bifuza kugira amabere manini kubera ko ariyo bakunda bitewe n’uko agezweho.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yavuze ko bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali basigaye bishimira kugenda barangaje amabere nyuma y’aho bamenyeye ko ari yo agezweho muri iki gihe.

Abakobwa bafite amabere mato bavuze ko nubwo bafite amabere mato, batayishimira kuko bahora bifuza kugira amabere manini kubera ko ariyo bakunda bitewe n’uko agezweho.

Umwe mu bakobwa yavuze ko aramutse amenye ahantu bayongerera yarara agezeyo.

Ati “Sha amabere manini ndayakunda cyane kabisa, kandi ndamutse menye ko hari ahantu bayongera narara ngiyeyo, nyakundira ko agezweho”.

Undi mukobwa witwa Nadia [Izina rye ryahinduwe ] yavuze ko mbere yaterwaga isoni n’amabere manini yari afite ariko asigaye ayishimira cyane bitewe n’uko benshi bamubwira ko afite amabere meza.

Yagize ati “ Ubu nsigaye nyagaragaza cyane nyuma yo kumenya ko ariyo agezweho, kandi mbibwirwa n’abantu batandukanye ku buryo n’abakobwa bagenzi banjye iyo barirebye mbona baryibazaho cyane”.

Alice yongeyeho ko ahora yambara isutiye zituma amabere agaragara ko ari manini kubera kuyakunda. Kuri we, aramutse abonye umuganga wayamubagira akayagira manini ngo yabikora yihuse.

ati “ N’ubu ndamutse numvise ngo hari dogoteri uyagira manini nahita njyayo niruka cyane ko hari n’igihe njya nko mu kirori nijoro nkayasiga ka senoni (umuti utuma amabere yokerwa bakiyumvisha ko yabyimbye/Vix) ngo ndebe ko basi ko abyimba kubera ukuntu umukunzi wanjye yambwiye ko ari yo ankundira”.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko amabere manini ku mukobwa aterwa n’ibintu bitandukanye birimo gene, imisemburo, imiterere y’umubiri n’ibiro by’umukobwa.

Ku bagore benshi, kugira amabere manini biterwa n’uko bangana, iyo akenshi babyibushye bagira n’igituza kinini. Gusa ku bandi hari igihe igituza kiba kigari kurusha uko bangana.

Amabere akunda kwagurwa cyane n’umusemburo w’abagore uzwi nka oestrogène. Ashobora kwaguka mu gihe cy’ubwangavu, igihe umugore atwite cyangwa mu gihe cyo gucura (menopause).

Ubushakashatsi bwagiye bushyirwa ahagaragara ni uko hari n’umubare munini w’abagore n’abakobwa bo mu bihugu by’amahanga batifuza amabere manini bigatuma bayabagisha akaba mato.

Uburyo butandukanye bwo kungera ubwiza binyuze ku kongera cyangwa kugabanya ibice by’umubiri cyane cyane amabuno, amabere, kwitukuza n’ibindi, byagiye bivugwaho kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’ababikora zirimo n’urupfu.

Ibitekerezo

  • Ibi njyewe ndabishyigikiye kuko biri muri bimwe mu biranga ubwiza bwumukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa