skol
fortebet

Mama wa Diamond yagaragaje Papa w’uyu muhanzi utandukanye nuwo abenshi bari bazi biteza umwiryane[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Ubu inkuru irikuvugwa cyane mugihugu cya Tanzania ni uko umuhanzi na Naseeb Abdoul Juma ujwi nka Diamond Platnumz yabonye Se umubyara utandukanye cyane nuwo abenshi basanzwe bazi.

Sponsored Ad

Abantu benshi bari basanzwe baziko, Diamond abyarwa n’umugabo wo mugihugu cya Tanzania witwa Naseeb Abdoul ndetse mu irangamimere uyu muhanzi akaba yari yarafashe amazina yuyu mugabo wamwitirirwaga wanahoze ari umugabo wa Nyina wa Diamond.

Icyaje gutungura abantu ni uburyo, Nyina wa Diamond yagaragaje amafoto agaragaza undi mugabo utandukanye nuwo benshi bari basanzwe bazi ahamyako ariwe ubyara iki cyamamare muri Tanzania.

Iyi nkuru y’umubyeyi wa Diamond mushya yanahamijwe n’umusore witwa Rcardo Momo, ubwo yari mukiganiro kuri Wasafi Fm, yavuzeko avukana na Diamond kuri Se, aho yavuzeko yibuka ko Diamond bamuzanye iwabo akiri muto akabwirwa ko ari umuvandimwe nubwo uyu muhanzi atari yaravukiye muri urwo rugo kuva icyogihe ngo bakomeje kubana nk’umuvandimwe nubwo Se ubabyara yaje kwitaba Imana.

Sandrah wiyita Mama Dangote, yahamije ko Se wa Diamond atari muzehe Abdoul Juma nkuko abenshi babikekaga, ahubwo ngo icyobapfana ni uko uyu mugabo yareze Diamond ubwo yabanaga n’uyu mugore nuko bakaza gutandukana ndetse batandukana nabi ari nayo mpamvu umuryango wa Diamond utajya ukunda guha agaciro uyu mugabo.

Muzehe Abboul Juma, acyumva iyi nkuru, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Grobal Publisherz yanze guhakana cyangwa ngo yemeze ko ariwe Se wa Diamond.

Yagize ati “Niba bahakana ko ndi Se wa Diamond, ngaho nibahanagure n’amazina yanjye mu mazina ye, kuki bamunyitiye amazina yose? Ese igihe bavugiye ko ndi Se ubu nibwo bibutse kubihakana?”

Kugeza ubu, amazina bwite y’umuhanzi Diamond yamaze guhinduka, tugendeye kurubuga rwa Wikipedia, Diamond amazina ye y’ukuri yari Naseeb Abdoul Juma, ubu yahise ahindurwa yitwa Nasibu Salum Iddi Nyange bivugwa ko ariyo mazina ye nyakuri arikugenderaho mubitabo by’irangamimerere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa