skol
fortebet

#MissRwanda2021:Ishimwe Sonia yatunguranye yanikira abakobwa bahanganye nawe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 28, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Ishimwe Sonia yatunguranye yanikira abakobwa bahanganye nawe mu ijonjora ryibanze ryo gushakisha umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Sonia arabarizwa ku mwanya wa Kabiri, akaba ahabwa amahirwe mesnhi yo kuba yakomeza atabanje kunyura kubagize akanama nkemurampaka kazaba gahitamo abakobwa 20 muri 37 bari muri iki cyiciro.

Uyu ni umunsi wa gatanu w’amatora mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Akorerwa kuri interineti no kohereza ubutumwa bugufi, akaba agamije gushaka abakobwa babiri bazinjira mu mwiherero batiriwe bahatana.

Iyi minsi yose ishize umukobwa witwa Kabagema Laila ari we uyoboye abandi. Kugeza ubu afite amajwi agera ku bihumbi 65 by’abamutoye bakoresheje SMS na 14190 kuri interineti.

Musango Anathalie wari umaze iminsi ibiri ari ki mwanya wa kabiri yawukuweho na Ishimwe Sonia ufite amajwi ibihumbi 54 mu butumwa bugufi mu gihe afite 20298 kuri interineti.

Amazina ye ni Ishimwe Sonia akaba afite imyaka 18 y’amavuko,ni umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda,yavukiye mu ntara y’Uburengerazuba mu mujyi wa Rubavu,avukira mu muryango w’abana batanu ’abakobwa batatu n’abahungu babiri akaba ari we muhererezi iwabo.....,yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya MPG ’Mathematics,Physics and Geography’.

Ishimwe Sonia aganira n’ikinyamakuru UMURYANGO,yavuze ko asengera mu idini rya Katilika ndetse ko no ku kigo yigagaho akabayari yarahawe inshingano zo kuba ari we wari ukuriye Porotokole n’itsinda ry’ababyinnyi b’imbyino gakondo.

Akomeza yavuze ko afite ababyeyi bose ndetse ko batuye mu mujyi wa Rubavu gusa we ubu akaba yaraje i Kigali,aho ari kuba mu muryango we utuye Kicukiro.Twamubajije impamvu we yahisemo kuza i Kigali kandi amajonjora y’abazajya mu mu mwiherero atararangira,maze atubwira ko impamvu ari ukugira ngo yitegure neza.

Asoza Ishimwe Sonia yagize ati "Nk’Umwali w’u Rwanda ufite indangagaciro n’amahame ajyanye n’umuco nkuko ubigaragaza,ubuzima bwanjye bwa buri munsi nk’umubyinnyi gakondo, nshishikajwe cyane kandi ntewe ishema no kuba nakorana n’abantu bashya kugira ngo twihutishe impinduka mu rubyiruko rw’u Rwanda".

Nubwo amajwi agenda ahindagurika kugeza ubu Kabagema Laila na Ishimwe Sonia nibo bafite amahirwe yo kwerekeza mu mwiherero batiriwe barushanwa.

Biteganyijwe ko amatora azasozwa tariki 06 Werurwe 2021 ari na bwo hazatangazwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

REBA AMAFOTO YA ISHIMWE SONIA MU BIHE BITANDUKANYE:





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa