skol
fortebet

Muri Wasafi Records ya Diamond byemejwe ko hagezemo icyorezo cya coronavirus

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Wasafi Records iyobowe n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz, byemejwe ko hagezemo icyorezo cya coronavirus nyuma y’uko Producer we asanzwe yaranduye iki cyorezo.

Sponsored Ad

Producer Iraju Hamisi Mjege uzwi nka Lizer Classic yasanzwemo Coronavirus nyuma y’uko umujyanama wa Diamond witwa Sallam SK nawe yanduye iki cyorezo bikaba byaratumye uyu muhanzi nawe yishyira mu kato.

Umuhanzi Diamond wishyize mukato nyuma y’uko umujyanama we Sallam SK yanduye iyi virusi yasohoye amashusho avuga ko yasuwe n’umwe mu bagize inzego z’ubuzima anashishikariza abanya-Tanzania na buri muntu wese kuguma mu rugo muri ibi bihe isi yugarijwe n’iki cyorezo.

Diamond yahishuye ko na Producer Lizer Classic usanzwe umukorera mu nzu ifasha abahanzi ya WCB Wasafi yanduye bitewe nuko yakoranaga bya hafi na Sallam SK uherutse kwitangariza ko yanduye iyi ndwara.

Mu magambo akangurira abantu kuguma mu rugo yagize ati ”Urugero umuntu nka Classi Lizer yanduye Coronavirus ariko aragaragaza ibimenyetso byoroheje…ni gute umuntu yahangana n’iki cyorezo ntiyongere kwandura ukundi ?”

Yakomeje avuga ko umuntu ashobora kumara iminsi irenga 10 atari yagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara akabigaragaza nyuma ari nayo mpamvu nawe yahisemo kwishyira mu kato nyuma yo kubona umuntu wa mbere wo muri Label ya WCB abereye umuyobozi yayanduye.

Producer Lizer Classic we ntacyo yari yatangaza ku bijyanye n’ubuzima bwe gusa bizwi ko akunda kuba hafi ya Sallam SK.

Muri Tanzania habarurwa abarwayi 19 ba Coronavirus, Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu ejo ikaba yaratangaje ko umwe yakize agasezererwa mugihe yahitnye umwe uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa