skol
fortebet

Nikuze wahindutse indaya muri ‘City Maid’ no mu buzima busanzwe yahindutse indaya?

Yanditswe: Saturday 03, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Musanase Laura uzwi nka “Nikuze” muri filime y’uruhererekane yitwa “City Maid” yatangiye akina ari umukozi wo mu rugo yatangaje ko atari indaya ahubwo akina ashaka guhindura abantu abinyujije muri filime.
Musanase Laura ubusanzwe ni umunyarwandakazi ufite imyaka 25 y’ amavuko wavukiye muri Tanzania, afite ababyeyi bose mu muryango w’iwabo bavuka ari abana batandatu . Nikuze ubusanzwe avuga ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umucuruzi ukomeye w’imodoka, gusa siko byaje kugenda n’ubwo ritararenga, (...)

Sponsored Ad

Musanase Laura uzwi nka “Nikuze” muri filime y’uruhererekane yitwa “City Maid” yatangiye akina ari umukozi wo mu rugo yatangaje ko atari indaya ahubwo akina ashaka guhindura abantu abinyujije muri filime.

Musanase Laura ubusanzwe ni umunyarwandakazi ufite imyaka 25 y’ amavuko wavukiye muri Tanzania, afite ababyeyi bose mu muryango w’iwabo bavuka ari abana batandatu .

Nikuze ubusanzwe avuga ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umucuruzi ukomeye w’imodoka, gusa siko byaje kugenda n’ubwo ritararenga, yaje kwisanga mu mwuga wo gukina filime ngo ni inshuti ye yabimujyanyemo, ubu ngo bimutera ishema bikaba n’akarusho kuko ari umwuga umutunze .

Muri filime City Maid itangira akina ari umukozi wo mu rugo nubwo nyuma yaje kuva muri aka kazi agatangira umwuga wo kwicuruza kubera ubuzima yagiye ahura nabwo , nubwo yavuze ko ibi akina bitigeze bimubaho ahubwo ari ubutumwa aba akeneye guha abanyarwanda bamukurikiye binyuze muriyi filime y’ uruhererekane .

Mu kiganiro n’ Itangazamakuru yadutangarije ko gukina filimi ari ibintu yajemo bitunguranye kuko atigeze agira inzozi zo kuzaba umukinnyi wazo .

Yagize ati “Mu mikurire yanjye ntabwo nigeze ntekereza ko nzakina filimi no mu bintu natekerezaga sibyazaga hafi pe, ku bijyamo ni inshuti yanjye aho batoranyaga abakinnyi, agiyemo nanjye mba ndakoze icyo gihe twariyanditse turataha hashize igihe numva barampamagaye ngo nzaze nkine…Byahereye aho ngirwa umukinnyi w’imena ari nabwo bwa mbere.”

Mu butumwa butandukanye asigaye yakira benshi basigaye banenga ibyo asigaye akora nyuma yo kureka akazi ko gukora mu rugo .

Yagize ati “mu butumwa basigaye banyandikira benshi ntibishimiye uko nsigaye kuko nahinduye imikinire aho yatangiye ari umukozi wo mu rugo nyuma akaza kugirwa indaya muri filime" .

Yagize ati “Gukina uburaya ni bibi nanjye ndabizi ariko abantu bajye bategereza barebe iherezo ryabyo mbere yo kugira icyo banshinja . harimo uburaya ni bintu bidasa neza, hanze bifatwa nabi kuko hari n’abajya babimbwira ko ibyo nkina Atari byiza .”

Nikuze yasoje asaba abantu bose ko batagakwiye guha agaciro ibyo akina muri filime ahubwo bagakwiriye kumva ubutumwa buvugirwa muriyi filime bakina .

Yagize ati “ abantu bakwiye gusobanukirwa kurushaho kuko twe icyo tugamije ni ukwigisha imibereho mwiza abantu kuko na biriya bibaho, tutagamije kwigisha uburaya, asaba abantu kujya babyihanganira.ahubwo bakazareba iherezo rya filime uko izajyenda" .

Ibitekerezo

  • Ubuse title ihuriye hehe nibyo mumuvuzeho koko mwagiye muvuga ibintu by’abantu bafite ubwenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa