skol
fortebet

Rayvanny yahishuye inzira iteye agahinda yanyuzemo mbere yo kwinjira muri Wasafi

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Kimwe n’ibindi byamamare bitandukanye mu muziki, abaririmbyi bagiye bahura n’ibibagora mu buzima bwabafashije kugera ku kumenyekana,aho usanga inkuru z’ubuzima bwabo ziba zitazwi zikaza gutangazwa na ba nyir’ubwite mu myaka yabo bamaze kuba bakuru.

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu muziki wa Africa Raymond Shaban Mwakyusa ariko wamamaye nka Rayvanny,yavuze ukuntu yageze i Dar Es Salaam avuye Kigoma agiriwe neza n’umushoferi mukuru bahuriye mu muhanda,akamusaba ubufasha bwo kumutwara mu ikamyo maze aramwemerera nubwo byaje kurangira imyambaro ye ihangirikiye cyane kubera amavuta yayimenetseho ku buryo byamugoye cyane.

Nyuma y’uko imyenda yangiritse cyane yaje kuza guhura n’ubuzima butamworoheye kubera yasigaranye gusa imyenda ibiri,ku buryo byamugoye amaze kugera i Dar Es Salaam, nubwo nyuma yaje kwinjira mu muziki afashijwe kugera muri Wasafi Classic Baby inzu itunganya umuziki y’umuhanzi ukomeye cyane muri Tanzania witwa Diamond Platnumz.

Gusa we nubwo atavuga uwo mushoferi uwo ariwe, ahamya ko iyo nzira yamugoye cyane akemeza ko ari yo yamufashije kugira kwihangana kugeza ubwo yahuye n’umukozi ushinzwe kureberera inyungu z’umuririmbyi Diamond Platnumz witwa Babu Tale akamwinjiza mu nzu yaje kumugira umuhanzi uzwi ku rwego rwa Africa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa