skol
fortebet

Rihanna yavuze ku ihohoterwa yakorewe we na Mama we

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyikazi w’icyamamare ku Isi Robyn Rihanna Fenty, yatangaje ko mu myaka 10 iri imbere agomba kuba afite abana batatu cyangwa bane kabone n’ubwo nta mugabo yaba afite.

Sponsored Ad

Ibi Rihanna yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya British Vogue, mu nomero yacyo izasohoka muri Gicurasi 2020.

Yagarutse ku buzima yanyuzemo akiri umwana mu birwa bya Barbados. Ababyeyi be bari abimukira ngo bakorerwaga ivangura rikomeye rimwe na rimwe bakanahohoterwa.

Ati “ Mama yabagaho mu buryo bwemewe ariko nzi ko byari urugamba. Narabyiboneye, nabibayemo. Nari mfite nk’imyaka umunani nabonye abashinzwe abinjira baza bagasohora abantu mu ijoro. Nzi uko bibaza umwana.”

Ibi byatumye akura yumva ko adashobora guceceka mu gihe abonye hari umuntu uri guhohoterwa.

Rihanna abajijwe ku byo ateganya mu myaka icumi iri imbere, yavuze ko harimo kuba ari umubyeyi w’abana bane atitaye ku kuba azaba afite umugabo cyangwa ntawe.

Ati “Ndabizi ko nzaba nshaka kubaho mu buryo butandukanye. Nzaba mfite abana, batatu cyangwa bane[…] hari ubwo abantu batuma numva ko atari byo ngo bikugiraho ingaruka nk’umubyeyi mu gihe abana batari kumwe na se ariko icy’ingenzi ni ibyishimo, uwo ni wo mubano ukenewe hagati y’umubyeyi n’abana. Urukundo rwo rwonyine ni rwo rwatuma abana bakura. ”

Si ubwa mbere Rihanna avuze ku kuba umubyeyi no mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Magazine mu 2019 yavuze ko akeneye abana kurusha ibindi byose biriho ku Isi.

Uyu mukobwa w’imyaka 32 ubu nta mukunzi uzwi afite nyuma yo gutandukana na Jameel Hassan bari bamaranye imyaka itatu.

Rihanna witegura gushyira hanze alubumu ye ya cyenda, ni umwe mu bahanzikazi ku Isi bakize aho amenshi ayakura mu kigo cye cya Fenty Beauty gicuruza ibikoresho by’ubwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa