skol
fortebet

Sadio Mane nawe yavuze ku rukundo rwe n’umunyarwandakazi Kate Bashabe

Yanditswe: Wednesday 01, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umunya-Senegal ukinira Liverpool, Sadio Mane, yahakanye ibyo kuba akundana n’umunyamideli w’umunyarwanda Kate Bashabe byari bimaze iminsi bivugwa.

Sponsored Ad

Mu mpera z’umwaka wa 2019, hadutse inkuru yavugaga ko umunyarwandakazi Kate Bashabe ari mu rukundo na Sadio Mane ndetse binagarukwaho cyane n’itangazamakuru ryo muri Senegal aho bavugaga ko ubu Sadio Mane ari mu kibatsi cy’urukundo n’ikizungerezi cyo mu rw’imisozi igihumbi.

Ikinyamakuru cyitwa Feeling Dakar gikunda kwandika ku makuru y’ibyamamare byo mu gihugu cya Senegal, cyakwirakwije inkuru y’amashusho ku rubuga rwacyo rwa YouTube, kivuga ko ubu Sadio Mane afite umukunzi mushya w’umunyarwandakazi witwa Kate Bashabe.

Ivi video itarimo ijwi na rimwe ry’abavuga, yari igizwe n’amashusho Kate aherutse gushyira hanze arimo azenguruka mu gace Sadio Mane atuyemo, n’andi mashusho uyu mukobwa ari muri Stade ya Liverpool yagiye gufana iyi kipe.

Aya makuru ntabwo Kate Bashabe yigeze ayemeza ahubwo yavuze ko baziranye bisanzwe bityo ko badakundana.

Ubwo Sadio Mane yaganiraga n’abakunzi be ndetse n’abafana ba Liverpool muri rusange, Sadio Mane yabajijwe niba akundana n’uyu munyarwandakazi maze abihakanira kure avuga ko atari ukuri.

Mu kwezi k’Ukwakira Kate Bashabe yagaragaye mu mujyi wa Liverpool aho yari mu maduka acuruza imyenda ya Liverpool agiye kugura umwenda yagombaga kurebana umukino wa Liverpool na Norwich, aza no kugaragara yifata amashusho menshi ari mu myanya y’icyubahiro muri Stade y’iyi kipe.

Kuva icyo gihe nibwo abantu batangiye kuvuga ko yari yagiye kureba Sadio Mane.

Muri iki kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram, Sadio Mane yavuze ko yababajwe no gusezererwa na Atletical Madrid muri Champions League ndetse anavuga ko Liverpool igomba gutwara igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza uko byagenda kose.

Bashabe Catherine, wamamaye nka Kate Bashabe, ni umwe mu bashabitsi bakiri bato b’abahanga mu guhanga imideli, gutaka inzu n’indi mirimo ijyanye nabyo. Uyu, yitabiriyeho amarushanwa y’ubwiza yigeze gutegurwa n’umujyi wa Kigali aba Miss MTN ndetse yanitabiriye Miss Rwanda ariko yivanamo n’ubwo ari we wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri 2011.

Sadio Mane usanzwe uvugwaho kugira umutima mwiza, ubu yahaye Minisiteri y’ubuzima muri Senegal miliyoni 41 kugira ngo bahangane na Coronavirus.

N’ubwo bitoroshye kwemeza ko Sadio na Bashabe baba bari mu rukundo cyangwa banaziranye byihariye, nta mezi menshi ashize Bashabe agaragaye mu mujyi wa Liverpool azenguruka urusisiro rwa Merseyside ikipe ya Liverpool ibamo ari na ho Sadio atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa