skol
fortebet

Tanasha yatunguranye aririmba indirimbo ya Bruce Melodie gusa amwitiranya n’umuhanzi w’i Burundi

Yanditswe: Saturday 20, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Tanasha Dona wabyaranye na Diamond yatunguye abantu ubwo yaririmbaga indirimbo ya Bruce Melodie yitwa “Katerina “.Ni mu kiganiro uyu mugore yag n’abafana be ku rukuta rwe rwa Instagram umwe amubaza umuhanzi azi mu Burundi, yiyirirmbira indirimbo “Katerina” ya Bruce Melodie.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare ku gicamunsi ni bwo Tanasha Dona yaganiriye n’abakunzi be (Live) ku rukuta rwe rwa instagram. Ku bakunzi be wabaye umwanya mwiza wo gushira amatsiko kuri iki cyamamare, kuko yabahaye umwanya wo kumubaza ibibazo bifuza maze akagenda ibisubiza.

Hari uwamubajije umuhanzi wo mu Burundi azi maze amusubiza agira ati “Nshuti yanjye sinkurikirana cyane umuziki wo mu Burundi, ariko sinzi niba umuntu uririmba “Katerina” ari uwo mu Burundi”.

Yahise aririmba ati “I wanna look at you bby kidogo Katerina”. Yakomeje agira ati “Sinzi niba ari uwo mu Burundi”. Aka gace gato mu kukaririmba wumvaga ayishyiramo ibirungo ku buryo “Katerina” asa n’uyifite mu mutwe.

Tanasha Donna umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya uyu yamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga ubwo yakundanaga n’umwami w’injyana ya Bongo Diamond Platnumz, urukundo rw’aba bombi rwaravuzwe hirya no hino mu itangazamakuru bituma Tanasha amenyekana cyane.

Aba bahanzi bombi mbere y’uko batandukana mu mpera za 2019 babyaranye umwana ndetse banakorana indirimbo yakunzwe yitwa Gere. Ku munsi w’ejo ni bwo iyi ndirimbo yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo zo ku mugabane w’Africa zarebwe cyane kuri YouTube mu mwaka wa 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa