skol
fortebet

Ubuhamya bwa Diane wo muri ADEPR bw’ukuntu bahura n’ibishuko by’abasore n’abagabo babafatanya n’ubuzima bubi baba babayemo[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwera Diane yemeza ko hari ibishuko byinshi abakobwa bakijijwe bahura nabyo akenshi biterwa n’ababafatanya n’ubuzima butari bwiza baba babayemo ndetse ugasanga rimwe na rimwe bigakorwa na bamwe mubo basengana.

Sponsored Ad

Bimwe mu bihangayikishije urubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa ni ibishuko by’abasore n’abagabo bagamije kwigarurira imitima yabo cyangwa se kubasambanya,abenshi bakunze kwibwira ko bene aba bakobwa baba n’ubundi basanganywe iyi ngeso y’ubusambanyi n’iraha.

Hari n’abibwira ko bidashoboka gushuka umukobwa usenga kubwo kunesherezwa n’Umwami Yesu nkuko abamwizera babyemeza.

Mu kiganiro Umunyamakuru wa Umuryango yagiranye na Uwera Diane usengera mu itorero rya ADEPR,yamutangarije ko ibishuko bihari kandi byinshi. Yavuze ko bibaho ko umwana w’umukobwa cyane cyane uturuka mu muryango utifashije ahabwa ikitwa ubufasha n’umusore cyangwa umugabo akagerageza kumukorera iby’ibanze kandi mu byukuri Atari impuhwe ahubwo afite ikindi agamije.

Yagize ati” Umugabo araza akakugurira Smart Phone( Telefone zigegweho) akajya agusohokana abikora mu buryo bwo kugufasha nawe ukumva ko wabonye uwo musangira ibibazo, kandi we agamije ikindi kitari ukugufasha. Gusa ibi biba cyane kuri babandi baba batari mu gakiza neza kuko iyo wamaramaje mu gakiza waravuze uti ntakizansubiza inyuma ukomeza mu murongo umwe ukirinda abakugwisha mu mutego w’ibishuko wanakwangiriza ubuzima”.

Diane akomeza avuga ko hari abasore nabo baza mu idini bitwikiriye gusenga ukobona umusore araje arabatijwe nyamara mu byukuri agamije kureshya abakobwa b’aba kiristo, ngo ariko iyo ahuye n’umukobwa wasenze abasha kumenya neza ikigenza uwo musore bigatuma yirinda kugwa mu mutego we.

REBA HASI IKIGANIRO TWAGIRANYE

Ibitekerezo

  • Tuge twitondera abavuga ko "bakijijwe".Icya mbere,bible ivuga ko "nta muntu n’umwe udakora icyaha".
    Muli Matayo 24:13,havuga ngo umuntu azamenya ko "akijijwe" ku Munsi w’Imperuka,ubwo Imana izarimbura abantu babi bose,igasigaza abeza (Yeremiya 25:33).Uzarokoka niwe uzavuga ati:"Ndakijijwe".Usanga abiyita abarokore babiterwa n’ibintu 2:Kujya gusenga no kutanywa inzoga.Nyamara bagakora ibyaha nk’abandi.Urugero,president Nkurunzira yiyitaga Umurokore.Nyamara yari afite Imbonerakure zirirwa zica abantu mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa