skol
fortebet

Umuhanzi w’Umuraperi yavuze uburyo yahuriye mu kabyiniro n’umukobwa wa Perezida bashinga urugo rurakomera

Yanditswe: Tuesday 02, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuraperi wo muri Ghana witwa Reggie Rockstone yavuze ukuntu yahuriye n’umukobwa witwa Zilla Limann w’umwana wa 6 wa President Dr Hilla Limann wayoboye Ghana kuva mu mwaka wa 1979 kugeza 1981 ndetse nyuma uyu mukobwa yaje guhurira mu kabyiniro n’umuraperi bahita bashinga urugo rurakomera.

Sponsored Ad

Inkuru y’umuraperi Reggie Rockstone ukomoka muri Ghana yavuzweho cyane ubwo yeruraga uko yahuye n’umugore we Zilla Limann bamaze kubyarana abana batatu nubwo uyu muraperi wigaruriye imitima y’abanya Ghana yari afite undi mwana w’umukobwa.

Abantu benshi bafite uko bafata abakobwa bo mu tubyiniro bavuga ko bataberabye no gushinga umuryango ariko umuraperi w’ibihe byose muri Ghana witwa Reggie Rockstone yatangaje ko amerewe neza kandi yishimanye n’umugore we bamenyaniye mu kabyiniro. Reggie Rockstone na Dr. Zilla Limann bahuriye nk’uko umugabo wa Zilla yabitangarije abanyamakuru.

“Umugore wanjye twahuriye mu kabyiniro, icyo gihe nabonaga ari umukobwa ukiri muto mwiza cyane ariko wirukanywe n’umugabo we,gusa yaratunguwe agira ubwoba ubwo twamenyanaga. ntabwo twigeze duhurira mu rusengero cyangwa hanze yarwo kandi tumeze neza”. Umuraperi Reggie Rockstone asobanura uko yahuriye na Dr.Zilla mu kabyiniro kandi ntacyo bimutwaye.

Dr. Zilla yavuze ukuntu ibye n’umuraperi Rockstone ari igitangaza avuga ko yemeye kuganira nawe nyuma yo kumutumaho inshuro nyinshi, icyo Limann yigaga muri Kaminuza yo muri Ghana yitwa University of Ghana Legon ndetse nawe yemeza ko bameze neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa