skol
fortebet

Umukobwa witwa Suzy wamenyekanye cyane akanabaho ubuzima bwiza muri za 2000,yahindutse mayibobo yibera ku muhanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Suzy Perez ni umwe mubakobwa bari babayeho neza kuva mu mwaka wa 2000, ariko ubu ubuzima bwe buri mukaga aho yahindutse mayibobo yibera kumuhanda.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukomoka muri Brezil, ari mubagize ubuzima bwiza ndetse akundwa na benshi kuburyo byanatumye akorana n’ibigo byinshi byerekana imideli yaba iburayi ndetse na Amerika.

Suzy Perez yatangiye kwamamara cyane ubwo yakoranaga n’umuhanzikazi wo muri Amerika, Jennifer Lopez, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ze zirenga 5, agaragaramo nk’umunyamideli wabigize umwuga.

Nyuma yaje gukorana na P-Diddy nawe agaragara mu mashusho y’indirimbo ze.

Suzy kubera gukundwa cyane, yabonye amasezerano yo kwamamaza imyenda y’abagore igezweho Iburayi ari nabwo yatangiye gukorana n’ikigo cyo mubudage cyerekana imideli.

Ikigo cyo mu Ubudage cyamuhaye kwamamaza imyambaro, bagiranye amasezerano y’imyaka 2, iyi myka ibiri niyo yagiriyemo ibibazo bidasanzwe.

Mubyara wa Suzy Perez ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Brazil, yahamijeko ububabare afite ubu yabutewe no kwiheba ndetse no kwiyanga.

Uyu mukobwa avugako abamukuye muri Amerika, bakamujyana iburayi, yagezeyo bakamuhata ibiyobyabwenge byinshi barangiza bakajya banamurongora kungufu, nyuma ngo yaje kubacika asubira muri Amerika y’amajyepfo ari naho yabaga mbere.

Kubera kumurongora kungufu n’ibiyobyabwenge bamuhaye, ibi ngo nibyo byatumye ahinduka umurwayi wo mu mutwe, kugeza ubu, uyu mukobwa yibera kumuhanda, umuryango we wagerageje kumutabariza, aravurwa biranga, ubu ubuzima bwe buri mu kaga, umubonye uko ameze, ubu ntiwamugeranya n’umunyamideli wari ugezweho muri za 2005.

Ibyago byamuteye ubwoba cyane, ku buryo yakoresheje ibiyobyabwenge kugira ngo ahangane n’ububabare bwe.

Umuryango wa Suzy uracyamurwanirira uyu munsi ariko inzira yo gukira ntabwo yoroshye. # AmasengeshoForSuzy 🙏🏼💔

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa