skol
fortebet

Umusore w’umunyarwanda witwaga Lionel wihinduje umukobwa agahindura n’amazina akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umusore w’Umunyarwanda wahoze witwa Lionel ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo kwihindura umukobwa ndetse ahindura n’amazina yiyita ‘Lilly Tronn’.

Sponsored Ad

Uretse ibyo kandi akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amashusho atandukanye n’amafoto byo gushotora abagabo cyane ko utamenya ko yahoze ari umuhungu kubera imiterere ye.

Uyu musore ukomeje kujegeza imbuga nkoranyambaga afite ikibuno giteye nk’icy’abakobwa, afite amabere ndetse yishyizeho imisatsi imeze nk’iy’abakobwa, inzara ziba zisize nk’iz’abakobwa, anitwara nka bo neza neza. Mbese udasanzwe umuzi ntabwo wahirahira utekereza ko yigeze kuba umuhungu.






Ni uku yarameze akiri umuhungu

Aha wakwibaza ibibazo byinshi bitandukanye ku mibereho y’aba bantu. Ese umuganga akora iki kugirango umuntu wahoze ari umugabo ahinduke umugore cyangwa uwahoze ari umugore ahinduke umugabo ku buryo n’iyo muhuye utabasha kubimenya? Ese aba bantu bashobora kubyara? Ashobora kugira imibonano mpuzabitsina nk’abandi bantu basanzwe? Ikinyamakuru UMURYANGO Twifashishije imbuga zitandukanye kugira ngo tugerageze gusubiza ibi bibazo.

Uko byatangiye

Biragoye cyane kuba wabona abantu bihinduje ibitsina muri ibi bihugu byacu bya Afurika ahanini kubera ko n’amafaranga abikora atapfa kubonwa n’ubonetse wese. Ni umuco umaze kwamamara mu bihugu byateye imbere cyangwa se bikize aho usanga ushobora kuba inshuti n’umuntu ubona ari umugore cyangwa umugabo mugenzi wawe, nyamara atari ko yavutse.

Umuntu wa mbere wagerageje iki gikorwa cyo kwihinduza yitwa Lili Elbe hari mu mwaka wa 1930 mu gihugu cy’Ubudage. Uyu yibagishije inshuro zigera kuri eshanu, nyuma y’amezi atatu aza gupfa. Muri uru rugendo rwo kwihinduza bagerageje gukuraho imyanya ndangagitsina ye ya kigabo bamushyiriraho iya kigore, hageragejwe kumuteraho udusabo tw’intanga ngore (ovaires) ariko ntibyakunda. Nyuma ye habonetse abandi bantu benshi bagaragaza ko bashaka guhindura imiterere yabo ndetse uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere niko uburyo bikorwa bugenda butera imbere.

Ese aba bantu barabyara?

Kubera uburyo buri kantu kose gakorerwa umuntu wihinduje gahenda, iyo bigeze ku kubyara biba ibindi bindi. Abenshi usanga bahitamo guhinduka ku buryo ibyo bamukorera bimwemerera kugira amarangamutima mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ariko ni bake cyane usanga bashaka kuzabyara nyuma yo kwihinduza. Ku bagabo, bashobora kumukorera ibishoboka byose bagahindura imyanya ndangagitsina bakanamushyiramo iby’abagore ku buryo ashobora kujya mu mihango ndetse akaba yanasama.

Iki gikorwa ntigishoboka ku bahoze ari abagore. Umuganga icyo akorera umuntu kugira ngo imigaragarire ye ihinduke ni ukumutera imisemburo (hormones) ndetse no kumubaga ibice bimwe na bimwe by’umubiri. Ibi bifasha uwari umugabo kuzana amabere, gutuma batongera kumera ubwanwa no kuzana imiterere ya kigore. Ku bahoze ari abagore bo bibafasha kuzana umubiri wa kigabo, gusubizayo amabere ndetse bose bibafasha kuzana ijwi ritandukanye n’iryo bari basanganywe. Hari ndetse n’imisemburo bakoresha ku buryo imwe mu mico no mu myitwarire ihinduka.

Ubushakashatsi bwemeza ko iyo ibi bikozwe umuntu atarageza ku myaka 12 bigenda neza kurusha uko umuntu yabikora amaze gukura. Ikindi ni uko hari n’ababigerageza ariko kubera imiterere y’umubiri wabo ntibikunde.

Hari aho byaba bihuriye n’uburwayi bwo mu mutwe?

Abantu batandukanye batekereza ko ibi bishobora kuba bifite aho bihuriye n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ibindi bibazo byo mu mitekerereze gusa ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza koi bi bitangira umwana akiri mu nda ya nyina ugasanga kamere ye n’imyanya ndangagitsina ye bidahura. Nubwo bigoye kubyumva, aho umwana akuriye hashobora gutuma ahinduka muri kamere cyangwa se ya kamere yavukanye igakomeza kuganza bigeze aho yumva ko agomba kwihinduza imigaragarire ye.

Imibereho y’aba Transgenders mu buzima busanzwe

Igitangaje ni uko aba transgenders bashobora no kuba abatinganyi! Ibi bivuze ko umuntu ashobora kuba yari umugore akihindura umugabo yamara kuba umugabo akajya akundana n’abandi bagabo! Cyangwa uwahoze ari umugabo akihindura umugore akajya akundana n’abagore. Mu mico y’ibihugu bitandukanye bafatwa mu rwego rumwe n’abatinganyi niyo mpamvu bamwe bashobora kubihisha kugira ngo badatakaza akazi n’andi mahirwe atandukanye yo mu buzima busanzwe. Ubuvugizi butandukanye burabakorerwa ndetse hari abamaze kuba ibyamamare ku isi kubera kwihinduza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa