skol
fortebet

Umwali Jennifer w’imyaka 10 yagaragaje impano idasanzwe afite ubwo yagaragaraga muri Filimi y’uruhererekane yerekana ubuzima bw’umwana urerwa na Mukase[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Monday 06, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umwana muto w’imyaka 10 witwa Umwali Uwase Jennifer ukina muri Filimi y’uruhererekane izwi nka ’UMUZENZE’ yitwa Cindy agaragazamo impano idasanzwe afite yo gukina Filimi bitewe n’uburyo akina nk’aho ari ibya nyabyo.

Sponsored Ad

Iyi Filimi y’uruhererekane ikaba ngo ishingiye ahanini ku nkuru y’ubuzima bw’umwana urerwa na Mukase nawe ufite umwana aba abayemo,ndetse hakaba harimo n’uburyo ababyeyi b’Aba-Papa bakora ariko ntibibuke kumenya niba babo babayeho neza,kuko muri iyi Filimi uyu mwana ukina yitwa Cindy atotezwa cyane na Mukase ariko Papa we ntabibone bitewe n’urukundo uwo mugore aba amwereka.

Iyi Filimi kandi undi mukinnyi wa Kabiri iyi Filimi igenderaho yitwa Ingabire Claudine ari nawe ukina ari Mukase wa Cindy,nkuko uwanditse inkuru y’iyi Filimi yabitangarije UMURYANGO ahanini ngo yayanditse agamije kugaragaza ihohoterwa rikorerwa abana batoya baba mu miryango n’imibanire ikunze kugaragara mu miryango.

Iyi Filimi y’uruhererekane ikaba ica kuri Channel ya Youtube yitwa ’UMUZENZE SERIES’,ikaba yaranditse na Komezusenge Adam,uyiyobora akaba ari Ntwali Alexis.

Cindy uri ’Hagati’ umwana w’imyaka 10 yagaragaje impano idasanzwe yo gukona Filimi

REBA HASI FILIMI Y’URUHEREREKANE IGARAGARAMO UMWALI Jennifer:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa