skol
fortebet

Urugo si Paradizo kandi ntituri abamalayika-Butera Knowless avuga ku mibanire ye na Clement

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda, Butera Knowless yavuze ku mibanire ye na Clement, ku muziki we ndetse anavuga ko urugo atari paradizo nk’uko bamwe babikeka.

Sponsored Ad

Butera Knowless iyo atanga ubuhamya bw’uko zubakwa ahamya ko ibyo yabonye bihabanye n’uko yajyaga abibwira. Ahamagara kenshi umugabo we amubaza amakuru ku buryo niyo yaba ari ku rubyiniro bishoboka yahamagara umugabo we.

Kugirango umuziki we utere imbere, Butera Knowless avuga ko ibanga ari ugukora adacika intege. Ati:’’Habaho kwihangana no kwiyambaza Imana’’.

Kuri benshi bibaza uko afatanya urugo n’ubuhanzi, Knowless yagize Ati:’’Nakuze nshinzwe ubuzima bwanjye rero ubu mfite umfasha mu buzima bwanjye kuko umugabo wanjye aramfasha nyamara mbere nari mfite abo nshinzwe ni byo byari bigoye kandi nagize amahirwe umugabo wanjye turafatanya, abana banjye baritonda ntibandushya, muri make kubaka no gukora umuziki ntibyangoye’’.

Atangira kubaka urugo avuga ko ntacyamugoye kuko uko bari bameze n’ubu niko bakimeze. Ati:’’Urugo si paradizo kandi ntituri abamalayika icya mbere ni uko mukemura ibiba mu mahoro n’umuvandimwe mugira icyo mupfa kandi birasanzwe kuba hari utuntu duto mutahuza mba mbona akiri wa mujama wari umujama wanjye’’. Aganira na ‘’Rose Tv Show’’ yanagarutse ku buryo iyo ari mu rugo akunda kwikorera ibintu bitandukanye ndetse ahamya ko azi guteka.

Mu ijoro ryo ku wa 01 Kanama 2017, nibwo Knowlesss yashyize hanze indirimbo yise ‘Winning Team’ agitangira umushinga wo kuyikoraho yakomeje kuyamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram anabishwamo bikomeye n’inzu itunganyamuzika ya Kina Music.

Yaba Knowless ndetse n’umugabo we Clement, icyo bandikaga cyose bongeragaho ijambo ‘Winning Team’ bisobanuye ikipe itsinda. Kuva amashusho atunganyijwe kugeza ku majwi yayo asohotse Knowless yirinze kugira byinshi avuga ku gisobanura cy’iyi ndirimbo.

Knowless yatandukanye mu buryo bweruye na Safi. Bamwe bati yisangiye King James nawe wari ukiri muri Kina Music. Abandi bati: “Clement aramutwaye”.

Bidatinze, Safi yahise asohora indirimbo igira iti: “Wampoye iki”. Umuntu wese wari uzi iby’urukundo rw’aba bombi byamworohera guhuza iyi ndirimbo no kubyara amahari hagati yabo, akaba aribyo byatumye Safi abaza Knowless ati: “Wampoye iki?”

Iyi ndirimbo yasohotse muri Kamena 2012, igaragaramo bimwe mu bimenyetso by’umubano wa Safi na Knowless wo mu bihe bya mbere.

Iyi ndirimbo yaje gusubizwa mu marenga, aho Knowless nawe yasohoraga indi ivuga ngo “Warurihe?” isa nk’iyihenura kuri Safi, igasingiza urukundo yari arimo na Producer Clement. Ibi byaje kujya i Rudubi mu nteruro ivuga ngo “Iyo ntaza kubona umukara sinari kumenya ko umweru ubaho”. Inkundarubyino ziti: “Safi yiswe Umukara naho Clement ni Umweru.”

Butera wagaragaye muri aya mashusho y’indirimbo Winning Team nk’umuntu mushya mu myambaro igezweho n’imbyino atamenyereweho, aterura avuga ko iyo yacitse intege yumva ijambo ryiza rituruka ku mugabo we umwibutsa gukomeza gukora.

Muri iyi ndirimbo Knowless, anumvikanisha neza ko atakwifata ahari ho hose yasabwa kwitangira umukunzi we. Ibi abenshi babihuza n’inkuru z’urudaca zasohotse ubwo Knowless na Clement bakoraga ubukwe muri Nyakanga 2016.

Hari abavuga ko uyu muryango ukomeye ndetse uzi kurinda ijambo kenshi bashingiye kubivugwa muri rubanda. Ubukwe bwa Knowless na Clement bwatyaje ikaramu y’itangamakuru abandi bavumira ku gahera ngo ntibatumiwe, nyamara birengagiza ko ari uburenganzira bw’abo kubatumira cyane ko atari Concert nk’uko Knowless yakomeje kubyumvikanisha.

Bongera kuvugwa cyane, ubwo babyaraga umwana w’umukobwa bise ‘Or’. Knowless na Clement bakiva kwa muganga bakirijwe inkuru ivuga ko umwana wavutse atari uwa Clement ngo Knowless yamubyaye ku muherwe wo muri Uganda.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byavugaga ko bifite amakuru yizewe ahamya ko umwana atari uwa Clemet. Ishimwe Clement yaje mu ruganda rw’imyidagaduro azi ibyo arimo, ni umuhanga mu gusubiza itangazamakuru no kuvugana n’abantu bashobora kuvuga ibye.

Abatabyumva neza, bibuke ubwo Christopher yari mu kiganiro ku Isango Star akabazwa ibyerekeye umubano wa Knowless na Clement.Icyo gihe Christopher yavuze ko bakundana, agisohoka muri studio yahuye na Clement ampuha gasopo yo kutongera kuvugana ku mubano we na Knowless.

Clement yirinze kugira icyo avuga ku mwana we wari uvutse ndetse na Knowless yanumvikanye mu itangazamakuru avuga ko adashaka ko umwana we azavuka yisanga mu itangazamakuru mu nkuru z’urudaca ari nayo mpamvu bari bakoze uko bashoboye bakarinda ko amafoto ye yajya hanze.

Igihe cyarageze bashyira hanze amafoto ye ariko birinda gushyira hanze isura ye. Uretse ibyo kandi hiyongeraho no kuba barasezeranyijwe na Pasiteri wigenga, byazamuye iyandikwa ry’inkuru yewe Knowless na Clement babaye inkuru ibanza ku rupapuro rw’ikinyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa