skol
fortebet

Burundi: LONI yatangaje umubare w’abamaze guhitanwa n’ibiza byibasiye Igihugu

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cy’u Burundi gikomeje guhura n’ibihe bidasanzwe kubera imvura nyinshi aho abaturage bamwe bakomeje kugirwaho ingaruka zitewe n’iyi mvura bamwe bakimurwa mu byabo abandi bakabura ubuzima.

Sponsored Ad

Ibi byatumye umuryango w’abibumbye, ukora ibarura usanga nibura abantu 29 barapfuye abandi ibihumbi mirongo bava mu byabo.Intandaro y’ibi biza yaturutse ku mvura idasanzwe yagiye igwa imigezi ikuzura bityo igatangira kumena mu Kiyaga cya Tanganyika.

Byatumye imisozi ikikije Bujumbura iriduka, imihanda irangirika, amazu arasenyuka.Byatumye abaturage barenga ibihumbi bibiri bimurwa mu byabo bahurizwa mu mashuri.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ritanga ubutabazi OCHA, igaragaza ko kugeza kw’itariki ya 26 y’ukwezi kwa kane, abantu barenga bagizweho ingaruka mu karere.

Leta y’Uburundi n’umuryango w’abibumbye, mu kwezi gushize batangije ibikorwa byo gusaba imfashanyo yo guhangana n’ingaruka z’imvura idasiba.

Kugeza ubu ibihugu birenga 20 byo muri afurika bishobora kugirwaho ingaruka n’imvura ikomeje kugwa hirya no hino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa