skol
fortebet

U Rwanda rwatwaye imidari 3 ya Feza ku munsi wa mbere wa shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare

Yanditswe: Tuesday 02, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda ) imaze kwegukana imidali 3 ya Feza mu byiciro byose uko ari 3 yashoye muri Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare yatangiye kubera mu Misiri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021.

Sponsored Ad

Ku munsi wa mbere hakinwe gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (Team Time Trial) mu bagabo,abagore n’ingimbi.

Ikipe y’Abagore n’iy’Ingimbi zakoze intera y’ibilometero 28. Abagore babaye aba kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo, Ingimbi ziba iza kabiri inyuma ya Algeria.

Ikipe y’abagabo bakuru yatangiye gusiganwa ibilometero 42. Mugisha Samuel warwaye, asimburwa na Habimana Jean Eric mu gihe Areruya Joseph we atarangije isiganwa.

Itsinda ry’u Rwanda mu Misiri rigizwe n’abantu 22 barimo abakinnyi 14, abatoza babiri, umukanishi n’abaganga babiri; kongeraho umuyobozi n’abandi bakozi babiri b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY).

Ni ku nshuro ya gatatu Team Rwanda yitabiriye Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri nyuma yo gukina iyo mu 2013 na 2017.

Abakinnyi batandatu bagize Ikipe y’Igihugu Nkuru y’abagabo ni Areruya Joseph, Habimana Jean Eric, Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco na Nzafashwanayo Jean Claude.

Aba bakinnyi bari gutozwa na Sempoma Félix, Maniriho Eric ni umukanishi mu gihe umuganga ari Ruvogera Obed.

Ikipe y’ingimbi igizwe n’abakinnyi bane ari bo Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne.Itozwa na Byukusenge Nathan, Uwayezu Sandrine akora nk’umukanishi mu gihe Ruvogera Obed ari umuganga.

Abakinnyi bane bagize Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore ni Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, isangiye umutoza, umukanishi n’umuganga hamwe na basaza babo bato.

Ku munsi w’ejo hazabaho gusiganwa umuntu ku giti cye [ITT] mu bagore n’ingimbi.

Ibitekerezo

  • Imidali itatu ko mutayisobanuye munkuru, ntiturikumva title neza imidali itatu niyihe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa