skol
fortebet

Aubameyang yahaye ubutumwa bukomeye abakomeje kumwibasira bamushinja gusubira inyuma

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang ukomeje kwibasirwa na benshi kubera ko amaze imikino 4 nta gitego atsinda cyangwa ngo yitware neza,yatanze ubutumwa busa nko gucecekesha abakomeje kumwotsa igitutu.

Sponsored Ad

Aubameyang uheruka igitego ku mukino wa Fulham ufungura shampiyona none ubu Premier League ikaba igeze ku munsi wa 05,yashyize ubutumwa kuri Instagram avuga ko amagambo y’abantu akomeje kuba menshi.

Mu butumwa bwe yagize ati “Amagambo ni menshi ariko nyuma turavuga nk’ibisanzwe.”

Uyu munya Gabon wari uhetse Arsenal mu mpera z’umwaka ushize ndetse wanayihesheje FA Cup,akomeje kugenda asubira inyuma aho benshi bibaza impamvu bikabayobera.

Arsenal ifite amanota 9 ariko ntabwo iragaragaza ubukaka bwayo muri shampiyona kuko amakipe akomeye nka Liverpool na Manchester City yayitsinze ayirusha.

Rutahizamu Aubameyang wongereye amasezerano,yari yitezwe na benshi ko azaheka Arsenal muri uyu mwaka w’imikino ariko uko ari kwitwara muri iyi minsi biri gutuma benshi bamunenga ndetse abandi bakavuga ko yiraye nyuma yo guhabwa akayabo k’umushahara.

Umusesenguzi witwa Darren Bent wanabaye rutahizamu mu makipe yo mu Bwongereza yagize ati “Ikibazo s’ukubura ibitego ahubwo n’uko yitwara.Mbere y’uko yongera amasezerano yabaga ari ahantu hose, yirukanka,agaruka inyuma,ashaka cyane ibitego.Yari afite inyota yo gushaka ibitego.

Ubu urabona ko yasubiye inyuma cyane.Simbizi niba bihurirana nuko yongereye amasezerano ariko ntabwo agikinana imbaraga nkuko yakinaga mbere.”

Uyu munya Gabon w’imyaka 31,yasinye amasezerano azamugeza muri 2023 ndetse azajya anahabwa uduhimbazamusyi twisumbuyeho uko agize icyo ageza kuri Arsenal.Umushahara we urakabakaba ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru.

Pierre-Emerick Aubameyang yageze muri Arsenal muri Mutarama 2018 aguzwe mu ikipe ya Borussia Dortmund miliyoni 56 z’amapawundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa