skol
fortebet

FC Barcelona iri gushaka abakinnyi 5 bakomeye bo gutuma Messi yisubiraho akongera amasezerano

Yanditswe: Tuesday 02, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’ikigugu muri La Liga mu ikipe ya Barcelona iri gushaka abakinnyi 5 bakomeye bo kuyifasha kuba yahindura umwanzuro wo kuyivamo akongera amasezerano.

Sponsored Ad

Umubano wa Messi na FC Barcelona wasenyutse mu mwaka ushize ubwo uyu mukinnyi yashakaga kugenda iyi kipe ikabyanga ahubwo ikamusaba kujya kuyirega akabyanga.

Messi ararangiza amasezerano mu kwezi kwa Gatandatu aho ibigugu bifite amafaranga nka Manchester City na Paris Saint-Germain ariko FC Barcelona yo ntirava ku izima irashaka gushora akayabo ku isoko ikagura abakinnyi bakomeye 5 batuma uyu mukinnyi yisubiraho cyane ko bazi ko akunda ikipe ahubwo ashaka kuyivamo kubera itakiri ku rwego rwo guhatanira ibikombe bikomeye.

Iyi kipe yanyuzemo ibyamamare bikomeye.irashaka kuzana abandi bakinnyi 5 barimo n’umusore ukiri muto uri gutsinda ibitego cyane Erling Haaland.

Uyu musore w’imyaka 20 ukinira Borussia Dortmund ntasiba gutsinda ibitego muri Bundesliga ariyo mpamvu amakipe menshi I Burayi ari kumwifuza.

Barcelona irashaka guhangana na Manchester United na Liverpool ku gusinyisha uyu munya Norway w’umuhanga bidashidikanywaho.

Undi mukinnyi FC Barcelona ishaka kugura ni myugariro Matthijs de Ligt ukinira Juventus ariko wubatse izina muri Ajax ubwo yayigezaga muri ½ cya UEFA Champions League ya 2019.

Icyakora uyu mukinnyi we bishobora koroha ko Barcelona imubona kuko muri Juventus yasubiye inyuma bigaragara.

Undi mukinnyi Barcelona iri kwifuza ni Jules Kounde,myugariro wa Sevilla w’imyaka 22 uhagaze neza muri iki gihe ndetse ari kwifuzwa cyane n’amakipe menshi.

Umukinnyi wo hagati wa Liverpool,Georginio Wijnaldum nawe ari gutekerezwaho na FC Barcelona kugira ngo asimbure Sergio Busquets ushaje bigaragara.Agiye gusoza amasezerano nawe biroroshye ko yaboneka.

Uwa nyuma FC Barcelona ishaka kugura ngo ireshye Lionel Messi ni Sergio Aguero usanzwe ari inshuti magara nawe.Uyu rutahizamu asanzwe akinira Manchester City ariko muri Kamena nawe azasoza amasezerano.

Amakuru aravuga ko FC Barcelona yamaze kwaka inguzanyo ya miliyari muri Banki kugira ngo ibashe kuba yagura aba bakinnyi 3 barimo Haaland, De Ligt, Koude mu gihe Aguero na Wijnardum na Aguero bazira Ubuntu.

Benshi baribaza niba Haaland,De Ligt, Koude, Wijnaldum na Aguero bazatuma Messi yongera kwishima akaguma mu ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa