skol
fortebet

Igikombe cya CECAFA Rayon Sports yatwaye mu 1998 cyabonetse i Huye

Yanditswe: Sunday 07, Mar 2021

Sponsored Ad

Ni kenshi abafana ba Rayon Sports bakunda guhiga ubutwari aba APR FC ko batwaye igikombe cya CECAFA bagikuye hanze mu mwaka wa 1998 ariko iki gikombe cyari cyaraburiwe irengero cyabonetse i Huye gitanzwe na Ntampaka Theogene wabaye Perezida w’iyi kipe.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021 nibwo umuyobozi wa Rayon Sports,Uwayezu Fidele yahawe ibikombe 2 bya Rayon Sports n’uwahoze ari umuyobozi w’iyi kipe Ntampaka Theogene,birimo icya CECAFA 1998 na Rwanda premier league 2012/2013 yari abitse.

Iki gikombe cya CECAFA Rayon Sports yagitwariye muri Zanzibar ubwo yatsindiraga ku mukino wa nyuma ikipe ya Mlandege yo muri icyo kirwa ibitego 2-1.

Mu ukwakira umwaka ushize nibwo RGB yasheshe Komite ya Rayon Sports yariho kubera kunanirwa gukemura ibibazo byari mu ikipe ishyiraho inshya yahawe iminsi 30 yo gukemura bimwe muri byo birimo amategeko shingiro,gushaka ibiro n’ibindi.

Ubwo RGB yagaragaza ibyavuye mu isesengura yakoze kuri Rayon Sports, yavuze ko uyu muryango wari ufite ibibazo bijyanye n’amategeko n’imiterere.

Uru rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwagaragaje uburyo Rayon Sports nta cyicaro kizwi yari ifite kuko byagaragara ko ari iy’i Nyanza, Kicukiro na Gasabo cyane ko umuperezida wabaga ugiyeho ariwe wayitwaraga mu nzira.

Uwari perezida w’inzibacyuho,Murenzi Abdallah yayishakiye ibiro Kimihurura ndetse ahita asaba abantu bose babitse ibikombe by’ikipe kubitanga bikajya mu biro ku ikubitiro haboneka 2 gusa.

Ibindi biri kugenda biza gahoro gahoro gusa hari ibyo yatwaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bishobora kuba byaraburiwe irengero.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa