skol
fortebet

Impaka zabaye ndende ku mutoza w’umupira w’amaguru witwaye neza kurusha abandi mu kinyejana cya 21 ku isi [URUTONDE]

Yanditswe: Tuesday 23, Feb 2021

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe na IFFHS cyatangaje urutonde rw’abatoza 15 baranze ikinyejana cya 21 batavuzweho rumwe kubera ko uwabaye uwa mbere ari umunya Portugal Jose Mourinho.

Sponsored Ad

International Federation of Football History & statistics yatangaje ko yakoze ubushakashatsi uko abatoza bagiye baba aba mbere buri mwaka muri 20 ishize,basanga Mourinho ariwe watowe cyane ari nayo mpamvu yabaye uwa mbere.

Nubwo atamerewe neza muri Tottenham,Jose Mourinho n’umwe mu batoza bigaragaje mu bihugu bitandukanye baciyemo yaba iwabo muri Portugal,Ubwongereza,Ubutaliyani na Espagne.

Yatwaye Champions League kabiri ( Porto na Inter Milan) ndetse anatwara ibikombe bya shampiyona bitandukanye.

Umutoza wateje impaka cyane ni Joaquim Low wabaye uwa 2 kuko yatwaye igikombe cy’isi 2014 ndetse akaba anamaze igihe kinini mu Budage ariko nta bindi bigwig azwiho.

Benshi bemezaga ko Sir Alex Ferguson ariwe wa mbere cyangwa se Pep Guardiola gusa aba babiri banganyije amanota ku mwanya wa 03.

Umutoza Arsene Wenger niwe wujuje umwanya wa 05 kubera ubuhanga yagaragaje mu myaka 22 yamaze muri Arsenal.

Impaka zabaye ndende ku mbuga nkoranyambaga buri wese yemeza umutoza wari ukwiriye kuba uwa mbere akurikije uko yabonye umupira mu myaka 20 ishize.

Kuri uru rutonde ntihagaragaye umufaransa Zinedine Zidane watwaye Champions League 3 zikurikiranya na La Liga kabiri ndetse na Jurgen Klopp wafashije Liverpool gutwara shampiyona nyuma y’imyaka 30 itazi uko isa ndetse akayihesha na Champions League.

URUTONDE RW’ABATOZA BIGARAGAJE MU KINYEJANA CYA 21:

15. Marcelo Lippi

14. Rafael Benitez

13. Luiz Felipe Scolari

12. Gus Hiddink

11. Fabio Capello

10. Marcelo Bielsa

9. Didier Deschamps

8. Diego Simeone

7. Vicente del Bosque

6. Carlo Ancelotti

5. Arsene Wenger

3= Pep Guardiola

3= Sir Alex Ferguson

2. Joaquim Low

1. Jose Mourinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa