skol
fortebet

Irambona Eric yahishuye ukuntu yambitswe ikanzu n’umubyeyi we bikamufasha kurokoka Jenoside

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

Visi kapiteni wa Rayon Sports, Irambona Eric, avuga ko yambitswe ikanzu kugira ngo arokoke Jenoside yaciwemo se n’abakuru be babiri muri Mata 1994.

Sponsored Ad

Irambona Eric w’imyaka 28, yavukiye mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, mu muryango w’abana barindwi akaba ari na we bucura.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Irambona yavuze ko ibihe byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, aribyo bimukomerera mu mwaka.

Ati “Nibyo bihe binkomerera mu mwaka, ni ibihe Umunyarwanda wese warokotse aba atazi uko ameze. Njyewe nivuzeho ku giti cyanjye, ibi bihe bituma ntekereza cyane, nkatekereza ku hahise, nkatekereza ubuzima nanyuzemo, nkatekereza ukuntu ubuzima bwagiye bungora. Rimwe na rimwe nkavuga nti iyaba mfite umubyeyi, rimwe akamfasha ibi…”

“Biragoye kuko hari byinshi, hari amahirwe uba utaragize, uba utaragize amahirwe yo guhamagara papa…”

Se na bakuru be babiri bishwe muri Jenoside

Irambona Eric aterwa agahinda no kuba ataragize amahirwe yo kubona se na bakuru be babiri bishwe muri Mata 1994 ubwo we yari akiri muto cyane. Avuga ko iyo aryamye atekereza uko bishwe, akabona barishwe urupfu rw’agashinyaguro.

Ati “Muri Jenoside hapfuye papa hamwe n’abandi bana babiri, undi yapfuye ari uruhinja. Nabuze bakuru banjye babiri na papa. Nari nkiri muto, nari mfite umwaka umwe n’amezi nk’ane, nta kintu na kimwe nabonye icyo gihe, ntabwo amasura yabo mbazi uretse ifoto imwe yabo nshobora kubona.”

“Gusa uko ndyamye ni ko mbona uko byari bimeze, nkabona ko bishwe urupfu rw’agashinyaguro ari nabyo bitera abantu agahinda. Ikimbabaza ni uko ntagize amahirwe yo kumenya umubyeyi no kubona bakuru banjye ntekereza ko bari kumfasha mu buzima bwa buri munsi, ariko n’ibyo batakoze n’ibyo bari kuzakora, ntekereza ko icyivi cyabo nzacyusa.

Irambona yarokotse kubera ko yambitswe ikanzu y’abakobwa

Uyu mukinnyi wa Rayon Sports avuga ko aho umuryango we wari utuye, abicanyi batwaraga abagabo n’abahungu gusa kugira ngo abashe kurokoka, byasabye ko umubyeyi we amwambika ikanzu.

“Mama turabiganira kenshi, ikibazo iyo dutangiye kubiganira agira agahinda kenshi cyane, bakuru banjye, umwe yapfuye tariki ya 14 Mata, undi apfa tariki ya 8. Papa we yapfuye tariki ya 7 Mata.

“Ambwira uko byari bimeze, nari akana gato ampetse, icyo gihe ngo hari ahantu babavanaga babajyana kuri Paruwasi ariko batwaraga cyane abahungu n’abagabo. Icyo gihe njyewe bampinduye umukobwa, bampetse ariko nambaye ijipo ku buryo iyo nza kuba ngaragara nk’umuhungu, bari guhita banjyana bakanyica, ni ko bambwira.”

“Bashatse kuntwara mama arabyanga, ababwira ko ndi umukobwa. Icyo gihe bamukubise ubuhiri ku bw’amahirwe ntiyapfa, baramukurura, bamujyana ahantu. Nta byinshi yongeye kumenya, gusa ni amateka ambwira, iyo ageze aho abura imbaraga zo gukomeza.”

Irambona avuga ko nubwo umupira ari akazi, wamufashije kwiyubaka kuko utuma umuntu atekereza ibintu byiza gusa kandi agahura n’abandi bantu batandukanye.

Yasabye Abarokotse Jenoside gukomera muri ibi bihe, ntibaheranwe n’agahinda.

Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside ni ugukomera kandi ntibaheranwe n’agahinda. Ibyatubayeho ntabwo ari ibintu watekereza ngo wumve ko bishoboka, ariko biduhe imbaraga zo kubaho neza kandi twiyubake.”

“Umuntu aratekereza, ariko agafata ingamba. Ni ibihe tugomba kwibuka, tukaniyubaka nk’uko babivuga. Ibi bihe bituma mfata umwanzuro kandi ngafata umurongo ngenderaho.”

Irambona Eric wigeze gutizwa muri Sunrise FC na AS Muhanga, akinira Rayon Sports kuva muri 2013, akaba ari nayo yazamukiyemo.

Kuwa 23 Werurwe 2019,nibwo uyu mukinnyi Irambona umaze igihe kinini mu ikipe ya Rayon Sports kurusha abandi bose bayikinira ubu,yashyingiranwe n’umugore we Mugeni Olive ndetse ubu banafitanye umwana.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa