skol
fortebet

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda ryitandukanyije n’abanyamakuru bakorera Radio 10 kubera imikorere yabo

Yanditswe: Tuesday 23, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) ryatangaje ko ryitandukanyije n’abanyamakuru bane bakorera Radio 10 kubera ko imikorere yabo itubahiriza amahame akwiye kubaranga nk’abanyamwuga mu itangazamakuru.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021 ni bwo AJSPOR yashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru, inenga imikorere ya bamwe mu bakorera Radio 10.

Abanyamakuru ba Radio 10

Yagize iti “Dusanze hari amakosa mu mwuga menshi yakozwe n’abanyamakuru ba Radio 10: Karenzi Samuel (umunyamuryango wa AJSPOR), Kalisa Bruno (umunyamuryango wa AJSPOR), Kazungu Claver (utari umunyamuryango wa AJSPOR) na Biganiro Antha (utari umunyamuryango wa AJSPOR) bihabanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’intego za AJSPOR by’umwihariko;”

“Ku bw’iyo mpamvu, AJSPOR yitandukanyije n’imikorere idakurikiza amahame y’umwuga iranga aba banyamakuru kuko idahesha ishema AJSPOR ndetse AJSPOR ikibutsa ko mikorere itagombye kuyitirirwa.”

Bimwe mu byo AJSPOR yatangaje, yagendeyeho ifata iki icyemezo harimo inama yabaye ku wa 12 Ugushyingo 2020, yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’itangazamakuru rya siporo zirimo Minisports, RGB, OGS, RURA, MHC na RMC.

Yakomeje ivuga ko “Abitabiriye iyi nama banenze imikorere y’itangazamakuru rya siporo bakagaruka ku mvugo zidakwiriye zakoreshejwe mu itangazamakuru rya Siporo.”

Iri shyirahamwe rigizwe n’abanyamakuru ba siporo basaga 100 ryavuze ko ibyatangarijwe muri iyi nama nyunguranabitekerezo byagarutse ku byavuzwe n’igitangazamakuru cya Radio 10, akaba ari byo byatumye umwe mu bakinnyi bagombaga gufasha Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru [Kévin Monnet-Paquet] ataboneka.

Ryavuze ko kandi ryashingiye ku nama Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwagiranye n’abanyamakuru ba siporo ku wa 3 Ukuboza 2020, ikagaruka ku makosa y’umwuga yagiye agaragara cyane mu gitangazamakuru cya Radio arimo “kudatandukanya ibiketerezo bwite bw’umunyamakuru n’ibimenyetso bifatika, kubogama no guhengamira ku ruhande rumwe, gukwirakwiza ibihuha, gukoresha imvugo isesereza inibasira bamwe n’ibindi.”

Raporo ya RMC, ivuga ko uburyo abanyamakuru ba Radio 10 bitwaye mu bibazo bya Rayon Sports biheruka gukemurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) budakwiye kuko habayeho guhengamira ku ruhande rumwe hagati ya Munyakazi Sadate na Muvunyi Paul.

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo ryakomeje rivuga ko ryashingiye ku myanzuro y’iyo nama yanzuye ko amakosa yakozwe agomba gukosorwa hagamijwe gukora itangazamakuru ryubaka imikino mu Rwanda, ku kuba ryarakomeje guhwitura abanyamakuru bagarutsweho no ku birego byatanzwe na Munyakazi Sadate [wahoze ayobora Rayon Sports] na Ntwalindwa Théodore [wari Visi Perezida wa Kiyovu Sports] ku wa 19 Kanama no ku wa 23 Ugushyingo 2020.

Hashingiwe kandi ku ngingo ya kane y’amategeko shingiro ya AJSPOR ivuga ko intego nyamukuru z’ishyirahamwe ari uguteza imbere siporo binyuze mu itangazamakuru, hanashingirwa ku mutwe wa mbere w’ingingo ya kabiri y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko “Umunyamakuru yirinda ibinyoma, ko afite inshingano yo gutangaza uko ibintu byagenze, agashakisha ukuri, kandi azirikana rubanda rufite uburenganzira bwo guhabwa amakuru y’impano (…) agomba kumenya ko guharabika, gutukana, gusebanya no gushinja ibinyoma yaba abantu, amatsinda, amasosiyete y’ubucuruzi, amashyirahamwe, imiryango cyangwa ibihugu ari amakosa akomeye y’umwuga.”

Mu kiganiro 10 Sports cyiswe Urukiko, Karenzi Sam yavuze ko we na bagenzi be, bose bitandukanyije na AJSPOR ndetse bazakomeza umurongo bakoreramo kuko bagamije gukosora byinshi bigenda nabi muri Siporo.

Yagize ati “Njyewe ndi umunyamakuru wa siporo, guhera uyu munsi si ndi umunyamuryango wa AJSPOR. Icya kabiri, ndagira ngo mbwire AJSPOR, Abanyarwanda bose bumva, mu izina ry’uhagarariye ishami ry’imikino kuri Radio 10, twitandukanyije na AJSPOR ku mugaragaro n’imikorere idahwitse ya AJSPOR, n’urwango n’ishyari biri muri AJSPOR.”

Impande zombi zafashe iyi myanzuro nyuma y’uko mu minsi ishize, aba banyamakuru ba Radio 10 bumvikanye bavuga ko hari abanyamuryango ba AJSPOR basabwe n’abari bayoboye delegasiyo y’u Rwanda muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, kugira ngo bajye ku ruhande rwabo ubwo basobanuraga uko urwo rugendo rwavugishije benshi rwagenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa