skol
fortebet

Ivan Minnaert yashimiye Rayon Sports nyuma yo kumwishyura amafaranga ye yose

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura Ivan Minnaert umwenda w’amafaranga yose iyi kipe yari imurimo ungana na $6,184 kubera kumwirukana binyuraje n’amatageko.

Sponsored Ad

Akimara kubona aya mafaranga ye,Minnaert yahise ashimira umuterankunga wa Rayon Sports ari we Skol, Fan Clubs za Rayon Sports ndetse na Muvunyi Paul wahoze uyobora iyi kipe.

Yagize ati“Ndabashimira mwese ku bw’ubufasha. Bwa nyuma na nyuma twishyuwe nyuma y’ibibazo byinshi, kubona ibyo ukwiriye byakabaye byoroshye. Ndashimira by’umwihariko Skol, Rayon Sports Fan Clubs na Muvunyi(Paul).”

Mu mafaranga yasigaye Rayon Sports yagombaga guha Minnaert, harimo $3148 n’ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Mutarama 2021 n’andi $3000 hamwe n’ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Werurwe 2021.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 26 Gashyantare 2021, Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko mu mikoranire bafitanye n’uruganda rwa SKOL, bemeranyije gukemura iki kibazo bitarenze ku wa Mbere.

Ati “Mu mikoranire myiza ituranga n’umufatanyabikorwa SKOL twumvikanye ko mu mafaranga bazajya baduha havamo aya Minnaert, bitarinze kugera ku wa 31 Werurwe 2021. Uyu munsi cyangwa ku wa Mbere bitewe n’imikorere ya za banki amafaranga ye araba yamugezeho."

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Nyuma yo kujurira, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.673 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya avoka. Rayon Sports yari yagiye yishyura mu byiciro hasigara $6,184.

Ibitekerezo

  • Ntibishimishije kwishyura amafaranga yimpfabusa! Aya mafaranga yakabaye akora ibindi! Ariko inkuru ngo nukwishyura umuntu wirukanye uziko uzamwishyura!!? Ninkabyabindi ngo nagukubita nkanakuvuza!!! Plz Rayon sport niba umunyamategeko wacu Atari week ubuyobozi bwaba bumunaniza ! Ninde utazubwenge ukora muri staff ya Rayon utazi ko umukozi yubahirwa amasezerano ye!! Amasezerano ntaseswa uko umuntu yiboneye! Kandi ntaseswa na ndigabo! Ngo wansuzuguye ntiwakoze ibyo nshaka!! Harinzira zamategeko byose binyuramo!! Mudufashe rwose!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa