skol
fortebet

Lionel Messi ari mu mazi abira kubera ukuboko yakubise umukinnyi wa Athletic Bilbao

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

Kapiteni wa FC Barcelona akaba n’umunyabigwi wayo Lionel Messi ari mu mazi abira kuko bivugwa ko ashobora guhagarikwa imikino 12 kubera gukubita ukuboko umukinnyi Asier Villalibre wa Athletic Bilbao ku cyumweru.

Sponsored Ad

Mu mukino wa nyuma wa Super Cup wamaze iminota 120,FC Barcelona yatsinzwe na Athletic Bilbao ibitego 3-2 ku cyumweru, ariko ikiri kugarukwaho cyane n’ikarita itukura ya mbere Lionel Messi yahawe mu myaka myinshi amaze muri FC Barcelona.

Iyi karita Lionel Messi yayihawe mu gace ka kabiri k’iminota 30 y’inyongera ubwo yakubitaga Asier Villalibre wa Athletic Bilbao washakaga kumubangamira amubuza gutambuka biramurakaza cyane.

Umusifuzi yitabaje VAR ahita afata icyemezo cyo gusohora hanze Lionel Messi bituma ahabwa ikarita ya mbere mu myaka myiza amaze muri Barca.

Ku rundi ruhande,ikipe ya Athletic Bilbao yegukanye Super Cup kuko byarangiye itsinze Barcelona ibitego 3-2.

Ibinyamakuru byo muri Espagne byatangaje ko iri kosa Messi yakoze riri kwigwaho ku buryo ashobora guhagarikwa imikino myinshi ishobora no kugera kuri 12.

Ibi binyamakuru byasabye uyu mukinnyi gusaba imbabazi kuko ngo ikosa yakoze rikomeye ndetse rishobora kumubyarira akaga.

Kubura kwa Messi muri FC Barcelona kuzayigiraho ingaruka kuko irushwa amanota 7 na Atletico Madrid ya mbere muri La Liga.

Messi agomba gusiba umukino wa Copa Del Rey bazakina na Cornella n’izakurikira ariko biravugwa ko iyi mikino ishobora kwiyongera.

Ikinyamakuru Marca cyasohoye inkuru ifitwe umutwe ugira uti “Messi,ukwiriye gusaba imbabazi.”

Muri iyi nkuru,iki kinyamakuru cyagize kiti “Biriya ntabwo bikwiriye gukorwa na kapiteni,akwiriye gusaba imbabazi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa