skol
fortebet

Manchester United irashaka gutwara Inter Milan umukinnyi ukomeye nyuma yo kunanirwa kuyishyura ideni rya Lukaku

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Inter Milan yananiwe kwishyura akayabo ka miliyoni 43 z’amapawundi yasigayemo Manchester United ubwo yaguraga rutahizamu Romelu Lukaku ariyo mpamvu United yayisabye kuyiha umwe mu bakinnyi beza ifite hagati ya Lautaro Martinez cyangwa Milan Skriniar.

Sponsored Ad

Inter Milan yanze kugurisha aba bakinnyi bombi mu mwaka w’imikino ushize ariko ubu Mancester United yayibwiye ko kuva yarananiwe kwishyura ziriya miliyoni yasigayemo ubwo yaguraga Lukaku muri 2019 kuri miliyoni 75 z’amapawundi igomba kwemera igatanga umukinnyi umwe.

Iyi kipe iyoboye Serie A ngo yananiwe no kwishyura inyongezo [bonus] ya miliyoni £4.32 ndetse ngo ibibazo by’ubukungu ifite ntibiyemerera kwishyura aka kayabo ariyo mpamvu United yayisabye kwishyura vuba na bwangu byakwaga igatanga umwe hagati ya Lautaro Martinez na Milan Skriniar.

Ikinyamakuru Corriere dello sport cyavuze ko mu masezerano Inter Milan yagiranye na United ari uko igihe izananirwa kwishyura iriya Bonus izahita isabwa kwishyura aya mafaranga yose yari isigayemo mu gihe yayatangaga mu bice.

Icyakora Inter Milan iramutse yemeye gutanga umwe muri aba bakinnyi yaba ihombye kuko igiciro cyabo cyari hejuru ya ziriya miliyoni mu mpera z’umwaka w’imikino ushize.

Lautaro Martinez ni umwe mu bakinnyi Inter Milan igenderaho kuko amaze kuyitsindira ibitego 17 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino mu gihe Milan Skriniar amaze kuyifasha kurangiza imikino 8 itinjijwe igitego muri Serie A bayoboye.

Amakipe menshi I Burayi akomeje gushegeshwa n’ikibazo cy’ubukene bwaturutse ku cyorezo cya Covid-19 ndetse hari amakuru avuga ko ba nyiri Inter Milan bashaka kuyirekura kubera ibihombo.

Aba baherwe ngo barifuza gushaka abo bafatanya muri iyi kipe ngo babafashe kuzamura ubukungu bwahungabanye cyane kubera icyorezo.

Inter Milan igiye gutandukana n’umuterankunga Pirelli bambaraga ku myenda wabahaga miliyoni 10 z’amapawundi buri mwaka ndetse bari bamaze imyaka 26 bakorana.


United yasabye Inter Milan kubaha umukinnyi umwe hagati ya Martinez na Skriniar nk’ingurane y’ideni rya Lukaku

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa