skol
fortebet

Muhawenima na Runigababisha bari bakomeye mu buyobozi bw’abafana ba Rayon Sports bahagaritswe umwaka

Yanditswe: Saturday 04, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports,Claude Muhawenimana na Mike Runigababisha ukuriye ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan Base) bahagaritswe igihe cy’umwaka batitabira ibikorwa byose bya za Fan clubs za Rayon Sports kubera kwamagana perezida Sadate.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo aba bagabo bombi batumijweho n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ihuriro rya za Fan clubs za Rayo Sports hagamijwe gutanga ubusobanuro ku myitwarire ngo itari myiza yabaranze mu minsi ishize.

Tariki 24 Kamena 2020 nibwo aba bombi batumijweho na akanama gashinzwe imyitwarire mu ihuriro rya za Fan clubs za Rayo Sports ngo bisobanure kuri ibi bikurikira:

1.Kwigomeka ku buyobozi bwa Rayon Sports ugaragara hose usebya unakangurira abafana bose bayo kubwanga no kuburwanya ku mbuga nkoranyambaga uhuriraho n’abandi bafana, itangazamakuru ndetse n’izindi nzira zitandukanye.

2.Gucamo abafana n’abanyamuryango ibice hashingiwe ku kubakangurira kwanga komite ya Rayon Sports Fc ku mbuga nkoranyambaga uhuriraho n’abandi bafana, itangazamakuru ndetse n’izindi nzira zitandukanye.

3. Kutubahiriza umurongo ngenderwaho watanzwe n’inzego za Leta zibishinzwe (RGB), zerekanye ubuyobozi bwemewe bw’ikipe wowe ukaba ukigaragara ku mbuga nkoranyambaga uhuriraho n’abandi bafana, itangazamakuru ndetse n’izindi nzira zitandukanye.

Mu ibaruwa bandikiwe dukesha ikinyamakuru Rwandamagazine igira iti :

Nyuma y’uko iyi komisiyo igutumiye ukayitaba kuwa 24/06/2020 maze ibi birego byose ukabihakana uvuga ko atari amakosa ahubwo ariwo murongo wahisemo, tukwandikiye tukumenyesha imyanzuro yafashwe na komisiyo ya discipline ya Fan Base ya Rayon Sports kuri aya makosa yose uregwa,

komisiyo yariherereye ngo isuzume ubwiregure bwawe isanga nubwo uhakana ibyo uregwa byose utarabashije kuvuguruza ibimenyetso bitandukanye yakweretse by’amakosa wakoze nkuko twayasobanuye haruguru, bityo komisiyo yagufatiye imyanzuro ikurikira:

1. Guhagarikwa mu bikorwa byose bya Fan clubs za Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe.

2.Guhita uhagarika ibikorwa n’imyitwarire yose yo kwigomeka ku buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports no kubwangisha abafana n’abanyamuryango bayo.

3.Kukumenyesha ko nibigaragara ko uri mu isubiracyaha iyi komisiyo isabye inzego zibishinzwe z’ikipe kuzahita uhagarikwa burundu nta yandi mananiza.

4.Kukumenyesha ko nutishimira iki cyemezo ushobora kukijuririra muri Komisiyo nkemurampaka y’umuryango wa Rayon Sports mu gihe kitarenze iminsi irindwi kuva igihe iyi myanzuro itangarijwe.

Tugushimiye uko ubyakiriye

Ibi bije, nyuma yaho Muhawenimana Claude yari yahagaritswe muri Fan club abarizwamo yitwa Friends Fan club, kubera amakosa bamushinja yo kutubaha inzego n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports FC.

Abandi bahagaritswe ni Ahishakiye Phias usanzwe ari umuyobozi wungirije wa March Generation na Nsangabandi Erneste usanzwe ari Perezida wa Fan club ya Gicumbi.

Source: Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • Ariko disi mugarure urukundo hagati mubareyo Munyakazi gerageza ugarure Ubumwe mubareyo nicyo abantu bifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa