skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports yasabye ikintu gikomeye Leta nyuma y’ubutumwa minisitiri wa siporo yahaye abakinnyi

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yashimiye Minisitiri wa siporo kubera ubutumwa yahaye abakinnyi mu mikino itandukanye muri iki gihe abanyarwanda basabwe kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus gusa asaba Leta kugoboka amakipe akayafasha guhemba abakinnyi.

Sponsored Ad

Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abakinnyi b’imikino itandukanye mu Rwanda kuba intangarugero mu gukurikiza amabwiriza n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus muri iki gihe abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo.

Nyuma y’ubwo butumwa,perezida wa Rayon Sports Munyakazi yasubirije kuri Twitter ye Minisitiri Munyakazi ko ubwo ubutumwa yatanze ari bwiza gusa Leta ikwiriye gufasha amakipe kuko ngo iki cyorezo cya Coronavirus gishobora kurangira amakipe yarasenywe n’ubukene.

Yagize ati “Minisitiri twashimye ubutumwa, gusa nyuma ya pandémie hashobora kuza récession na crise financière bishobora gusenya ibigo, chômage ikabona icyuho niyo mpamvu dusaba Leta y’ u Rwanda gufasha amakipe guhemba abakinnyi.”

Mu minsi ishize,perezida Munyakazi yatangije uburyo bwo gufasha abafana gutera inkunga Rayon Sports kugira ngo itazasenywa n’iki cyorezo aho kugeza ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, bamaze gukusanya miliyoni 4.192.090 FRW mu gihe Fan Base igeze kuri 2.145.000 FRW.

Mu minsi ishize Leta y’u Rwanda yahagaritse amakoraniro ahuza abantu benshi n’imikino mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus imaze koreka iyi si.

Ubutumwa burambuye bwa Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

"Bakinnyi bose, abayobozi b’amashyirahamwe yose y’imikino n’abagize Komite Olempike y’u Rwanda, kuri uyu wa 2 Mata 2020, turizera ko mwe n’imiryango yanyu mufite ubuzima bwiza n’umutekano muri iki gihe kitoroshye kuko Isi yose n’igihugu cyacu, iri guhangana n’icyorezo gishya cya Coronavirus (COVID-19).

Cyaje nka kimwe mu bihe bidasanzwe byabaye muri iki kinyejana kandi iki cyorezo cyibasiye Isi nticyagize ingaruka ku mibereho y’abatuye Isi gusa ahubwo cyanagize ingaruka mbi ku rwego rwa siporo kubera ingamba zo kwirinda zafashwe zirimo guhagarika no gusubika gahunda y’ibikorwa bya siporo ku Isi hose ndetse n’ingamba zo gufunga ibikorwa n’imipaka zafashwe na za Guverinoma zirimo n’iyacu, hagamijwe kurinda abaturage no guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.

Shampiyona z’imbere mu gihugu, amarushanwa mpuzamahanga kimwe n’amajonjora y’imikino Olempike na yo ntiyasigaye. Ibihe turimo ubu byatumye hafatwa ingamba z’ubwirinzi zirimo no guhagarika siporo zikorerwa hanze yo mu rugo zari zisanzwe zifasha abagore n’abagabo b’ibyiciro byose kugira ubuzima bwiza.

Minisiteri ya Siporo irashishikariza abakinnyi bose kwitoza no gukomeza kwita ku mibiri yabo bagakomeza kugira ubuzima bwiza kugira ngo bitegure igihe cyose imikino yasubitswe izasubukurirwa.

Guverinoma y’u Rwanda yishimiye icyemezo cyafashwe n’amashyirahamwe mpuzamahanga yose y’imikino cyo gushyira imbere ubuzima n’umutekano by’abakinnyi ubwo yasubikaga cyangwa yahagarikaga ibikorwa by’imikino byari biteganyijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.

Twishimiye kandi twakiriye icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Buyapani na Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) cyo gusubika imikino Olempike ya Tokyo 2020 kugeza muri Nyakanga umwaka utaha (2021).

Bakinnyi bose, mu gihe muri mu rugo, turizera ko aya ari amahirwe ku babonye itike y’imikino Olempike yo gukomeza kwitegura no kwitoza cyane ndetse n’abatarayibona kwitegura gushaka iyo tike.

Mu gihe tugitegereje twizeye ko shampiyona z’imbere mu gihugu zizasubukurwa, turabashishikariza gukomeza imyitozo ku giti cyanyu kandi mugakurikiza amabwiriza y’abatoza banyu muri iki gihe.

Turabashishikariza gukomeza kuba urugero rwiza rw’imyitwarire ikwiye kubahirizwa mu kubaha ingamba zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Mugume mu rugo, Mwirinde kandi mukomeze gukora! Ndabashimira imbaraga zose mukoresha muhesha ishema u Rwanda binyuze muri siporo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa