skol
fortebet

Rayon Sports na APR FC zatomboranye n’ibigugu mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2020

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

Amakipe y’ibigugu hano mu Rwanda Ariyo APR FC na Rayon Sports zamaze kumenya amakipe zizahura nayo mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’amahoro aho zose zatomboye ibigugu kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Gashyantare 2020.

Sponsored Ad

Rayon Sports yasezereye Intare FC mu ijonjora ribanza iyitsinze ibitego 6-0 mu mikino yombi,yatomboye Mukura VS yo yasezereye Bugesera FC iyitsinze ibitego 5-3 mu mikino yombi.

Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC yasezereye Etoile de l’Est iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino yombi yatomboye ikipe ya Kiyovu Sports yo yasezerewe na As Kigali ku kinyuranyo cy’igiteg 1-0 mu mikino yombi nyuma izamurwa n’uko yatsinzwe neza.

Byatangajwe ko iyi mikin izakinwa nyuma y’imikino ya gicuti y’Amavubi gusa amatariki nyirizina ntiyatangajwe.FERWAFA yavuze ko akazatangazwa mu gihe kiri imbere.

Uko tombola yagenze ya 1/16 yagenze:

Rayon Sports vs Mukura
Gorilla vs Gicumbi
Musanze vs AS Muhanga
Police FC vs ASPOR FC
Etincelles vs Sunrise
Rutsiro vs AS KIGALI
Marines FC vs Vision FC
APR FC vs Kiyovu Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa