skol
fortebet

Reba ibyo Munyakazi Sadate yatangaje nyuma yuko Amadorali yari yategeye abakinnyi b’AMAVUBI arokotse

Yanditswe: Tuesday 19, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize nibwo Muyakazi Sadate yatangaje ko Amavubi naramuka atsinze ikipe ya Uganda Cranes azahemba buri mukinnyi amadolari 100. Mu ijoro ryo kuwa mbere nibwo umukino w’Amavubi na Uganda Cranes waje kurangira ari ubusa ku busa.

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje amagambo yiganjemo ayo gushimira abasore b’Amavubi ukuntu bitwaye ku mukino wabahuje n’ikipe y’igihugu cya Uganda mu joro ryo ku itariki 18 Mutarama 2021 mu marushanwa ya CHAN.

Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati « Rwanda 0 – 0 Uganda, Abasore bacu bagize Match nziza ndetse barushije Umuganda rwose, Statistique yari nziza. Gusa iminota ya nyuma byagaragaye ko Bari bananiwe kdi birumvikana kubera championnat yahagaze tutibagiwe n’ingufu nyinshi bakoresheje mu gice cya mbere,Bravo bizaza! ».

Munyakazi abinyujieje ku rubuga rwa rwa Twitter, ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021,nibwo yatangaje ko yiteguye guha amadolari 100 y’Amerika umuntu wese uri muri Cameroon muri CHAN 2021,igihe cyose ikipe y’igihugu "Amavubi" yaba atsinze umukino wa mbere na Uganda wabaye kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Yagize ati "Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka."

Amavubi yageze muri Cameroun ahagana saa tanu z’amanywa zo kuwa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021 aho yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2021 cyatangiye kuwa 16 Mutarama uyu mwaka.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n’iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa